YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 13

13
Umugani w'umubibyi
(Mk 4.1-9; Lk 8.4-8)
1Uwo munsi Yezu ava imuhira#imuhira: reba Mk 2.1., ajya ku kiyaga yicara ku nkombe. 2Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara ku nkombe. 3Nuko ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani ati: “Habayeho umuntu wagiye kubiba, 4igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura. 5Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi. 6Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho maze ziragwingira. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza zirera, zimwe zera imbuto ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu. 9Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”
Igituma Yezu yavugiraga mu migani
(Mk 4.10-12; Lk 8.9-10)
10Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Ni iki gituma wigisha abantu ukoresheje imigani?”
11Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'ijuru, nyamara bo ntibabihawe. 12Ufite azongererwa ndetse ahabwe byinshi, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. 13Naho abandi igituma mbabwira nkoresheje imigani ni uko bareba ariko ntibabone, batega amatwi ariko ntibumve kandi ntibasobanukirwe. 14Bityo biba nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo:
‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,
kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.
15Erega aba ni abantu binangiye!
Biziba amatwi,
bahunza amaso,
kugira ngo be kubona, be no kumva,
kandi be gusobanukirwa,
kugira ngo batangarukira nkabakiza.’
16Mwebwe murahirwa kuko amaso yanyu areba, n'amatwi yanyu akaba yumva. 17Ndababwira nkomeje ko abahanuzi benshi n'intungane nyinshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.
Yezu asobanura umugani w'umubibyi
(Mk 4.13-20; Lk 8.11-15)
18“Nimutege amatwi rero mwumve iby'uwo mugani w'umubibyi. 19Umuntu wese wumva Ijambo ry'ubwami bw'ijuru ntarisobanukirwe, ahwanye na ha handi ku nzira imbuto zaguye, maze Sekibi akaza agasahura icyabibwe mu mutima we. 20Aho zabibwe ku gasi ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, ako kanya akaryakirana ubwuzu, 21nyamara ntatume rishorera imizi muri we, bityo akarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa ahōrwa Ijambo ry'Imana, ahita acika intege. 22Aho zabibwe mu mahwa ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, nyamara guhagarikwa umutima n'iby'isi no gushukwa n'ubukungu, bikarenga kuri iryo Jambo rikaba nk'imbuto zarumbye. 23Aho zabibwe mu butaka bwiza ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana akarisobanukirwa akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
Ikigereranyo cy'urukungu mu ngano
24Yezu abaha ikindi kigereranyo ati: “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umuntu wari warabibye imbuto nziza mu murima we. 25Igihe abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu hagati mu ngano. 26Nuko imyaka ibaye imigengararo, urukungu ruramenyekana. 27Abagaragu babibonye, basanga nyir'umurima baramubaza bati: ‘Mbese ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se urukungu rwajemo rute?’ 28Arabasubiza ati: ‘Ibyo ni umwanzi wabikoze.’ Abagaragu bati: ‘Mbese urashaka ko tujya kururandura?’ 29Na we ati: ‘Oya, mutarurandurana n'ingano. 30Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy'isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ”
Ikigereranyo cy'akabuto
(Mk 4.30-32)
31Yezu yongera kubaha ikigereranyo ati: “Ubwami bw'ijuru wabugereranya n'akabuto kitwa sinapi, umuntu yabibye mu murima we. 32Karutwa n'izindi mbuto zose, nyamara kamara kumera kagasumba ibindi bihingwa kakangana n'igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”
Ikigereranyo cy'umusemburo
(Lk 13.20-21)
33Arongera abaha n'ikindi kigereranyo ati: “Ubwami bw'ijuru wabugereranya n'umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n'ibyibo bitatu by'ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”
Akamaro k'imigani
(Mk 4.33-34)
34Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda akoresheje imigani. Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani. 35Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ngo:
“Nzababwirira mu migani,
mbamenyeshe ibyahishwe kuva isi yaremwa.”
Yezu asobanura ikigereranyo cy'urukungu
36Nuko Yezu asezera kuri rubanda asubira imuhira. Abigishwa be bajya aho ari baramubwira bati: “Dusobanurire cya kigereranyo cy'urukungu rwabibwe mu murima.”
37Nuko arababwira ati: “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu, 38umurima abibamo ni isi. Imbuto nziza abiba ni abayoboka ubwami bw'ijuru, naho urukungu ni abayoboka Sekibi. 39Umwanzi warubibye ni Satani. Isarura ryo ni imperuka y'isi, naho abasaruzi ni abamarayika. 40Nk'uko barundarunda urukungu bakarutwika, ni ko bizamera ku mperuka y'isi. 41Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n'inkozi z'ibibi, babakure mu bwami bwe 42maze babarohe mu itanura ry'umuriro, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo. 43Ubwo abatunganiye Imana bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!
Ibindi bigereranyo bitatu
44“Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'ikintu cy'agaciro gihishwe mu murima, umuntu yakigwaho akongera akagihisha maze akagenda yamazwe n'ibyishimo, ku buryo agurisha ibyo afite byose akagaruka kugura uwo murima.
45“Na none iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umucuruzi washakaga amasaro y'agahebuzo. 46Nuko abonye rimwe ry'igiciro kinini, aragenda agurisha ibye byose ararigura.
47“Byongeye kandi, iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umutego w'amafi banaze mu kiyaga, ugafata amafi y'amoko yose. 48Iyo umaze kūzura bawukururira ku nkombe, bakicara bakajonjora amafi, ameza bakayashyira mu bitebo, amabi bakayajugunya. 49Uko ni ko bizamera ku mperuka y'isi, abamarayika bazaza bajonjore ababi babakure mu ntungane, 50babarohe mu itanura ry'umuriro aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.”
Ubutunzi bushya n'ubwa kera
51Nuko arababaza ati: “Ibyo byose murabyumvise?”
Bati: “Yee.”
52Arababwira ati: “Noneho rero umwigishamategeko wese wigishijwe iby'ubwami bw'ijuru, wamugereranya na nyir'urugo ukora mu byo atunze, akazana ibintu bimwe bishya n'ibindi bya kera.”
Ab'i Nazareti bahinyura Yezu
(Mk 6.1-6; Lk 4.16-30)
53Nuko Yezu amaze kubacira iyo migani, arahava 54ajya mu mujyi w'iwabo#iwabo: reba Mt 2.23; Lk 4.16. maze yigishiriza mu rusengero rwaho. Baratangara cyane bati: “Mbese ubwenge afite n'ibitangaza akora abikura he? 55Mbese si umwana wa wa mubaji? Ese nyina ntiyitwa Mariya? Mbese abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda? 56Mbese bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya akora byose abikura he?” 57Ibyo bituma batamwemera.
Yezu ni ko kubabwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu karere k'iwabo n'iwe mu rugo.” 58Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi kubera ko batamwemeye.

Currently Selected:

Matayo 13: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy