YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 14

14
Urupfu rwa Yohani Mubatiza
(Mk 6.14-29; Lk 9.7-9)
1Muri icyo gihe Herodi umutegetsi w'intara ya Galileya yumva ibya Yezu. 2Nuko abwira abo mu rugo rwe ati: “Uriya muntu ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”
3Koko rero Herodi yari yarategetse ko bafata Yohani bakamuboha bakamushyira muri gereza. Impamvu yaturutse kuri Herodiya, umugore w'umuvandimwe we#umuvandimwe we: reba Mk 6.17 (sob). Filipo. 4Yohani yari yabwiye Herodi ati: “Ntibyemewe ko umutunga.” 5Ibyo bitera Herodi gushaka kwica Yohani, ariko yatinyaga rubanda kuko bemeraga ko Yohani ari umuhanuzi.
6Ku munsi mukuru wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abatumirwa. Binyura Herodi cyane 7ku buryo yamurahiye ati: “Ndaguha icyo unsaba cyose.”
8Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina aravuga ati: “Nimumpe igihanga cya Yohani Mubatiza, bahite bakinzanira ku mbehe.”
9Umwami Herodi arababara, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y'abatumirwa be, ategeka ko biba bityo. 10Atuma umuntu muri gereza aca Yohani igihanga. 11Yakizanye ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina. 12Nyuma abigishwa ba Yohani baraza bajyana umurambo we barawushyingura, maze bajya kubimenyesha Yezu.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu
(Mk 6.30-44; Lk 9.10-17; Yh 6.1-14)
13Yezu abyumvise avayo, afata ubwato ajya kwiherera ahantu hadatuwe. Ariko imbaga y'abantu babimenye bava mu mujyi, bamusangayo banyuze iy'ubutaka. 14Ageze imusozi abona iyo mbaga y'abantu, abagirira impuhwe abakiriza abarwayi.
15Bugorobye abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera iyi mbaga y'abantu, bajye mu mihana bihahire ibyokurya.”
16Yezu arabasubiza ati: “Si ngombwa ko bagenda, ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”
17Baramubwira bati: “Icyo dufite imbere n'inyuma ni imigati itanu n'amafi abiri.”
18Arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” 19Nuko ategeka abantu kwicara mu byatsi, afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana. Arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza abo bantu. 20Nuko bose bararya barahaga, bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n'ebyiri. 21Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, utabariyemo abagore n'abana.
Yezu agenda ku mazi
(Mk 6.45-52; Yh 6.15-21)
22Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato ngo bamubanzirize kugera hakurya, mu gihe agisezerera iyo mbaga y'abantu. 23Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga yiherereye. Umugoroba ukuba akiri yo wenyine. 24Icyo gihe bwa bwato bwari bwamaze kugera kure y'inkombe, umuhengeri ubukoza hirya no hino kuko umuyaga wabaturukaga imbere. 25Nuko bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi. 26Abigishwa be bamubonye agenda ku mazi, bakuka umutima baravuga bati: “Ni umuzimu!” Bagira ubwoba barataka.
27Yezu aherako arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”
28Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ari wowe tegeka ngusange ngenda ku mazi!” 29Yezu aramubwira ati: “Ngwino!” Nuko Petero ava mu bwato, agenda ku mazi agana Yezu. 30Nyamara abonye ko umuyaga ukajije umurego, agira ubwoba atangira kurohama, maze aratabaza ati: “Nyagasani nkiza!”
31Ako kanya Yezu arambura ukuboko aramusingira, aramubwira ati: “Yewe ufite ukwizera guke we, utewe n'iki gushidikanya?”
32Bageze mu bwato umuyaga urahosha. 33Nuko abari mu bwato bapfukama imbere ya Yezu bati: “Koko uri Umwana w'Imana.”
Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti
(Mk 6.53-56)
34Bafata hakurya mu ntara ya Genezareti. 35Abantu baho bamenye ko ari Yezu bakwiza inkuru muri ako karere kose, bamuzanira abarwayi babo bose. 36Nuko baramwinginga ngo byibura bakore ku ncunda#ku ncunda: reba Mt 9.20 (sob). z'umwitero we, abazikozeho bose bagakira.

Currently Selected:

Matayo 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy