YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 12

12
Yezu yigisha iby'isabato
(Mk 2.23-28; Lk 6.1-5)
1Icyo gihe Yezu anyura mu mirima y'ingano ari ku isabato, abigishwa be bari bashonje maze batangira guca amahundo bararya. 2Abafarizayi babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato.”
3Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye ibyo Dawidi yakoze igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje? 4Icyo gihe yinjiye mu Nzu y'Imana, we n'abo bari kumwe barya imigati#barya imigati: reba 1 Sam 21.2-7; Lev 24.9. yatuwe Imana kandi batari babyemerewe, kuko yari igenewe abatambyi bonyine. 5Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko iyo abatambyi bafashe igihe mu Ngoro y'Imana ku isabato, bica itegeko rigenga isabato kandi ntibibabere icyaha? 6Reka mbabwire ko hano hari uruta Ingoro y'Imana. 7Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Iyo musobanukirwa iryo jambo ntimwashyize abere mu rubanza, 8kuko Umwana w'umuntu ari we mugenga w'isabato.”
Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza
(Mk 3.1-6; Lk 6.6-11)
9Yezu avayo ajya mu rusengero rwabo, 10aho hakaba umuntu unyunyutse ikiganza. Nuko babaza Yezu bati: “Mbese biremewe gukiza umurwayi ku isabato?” Ibyo babivugiraga kugira ngo babone icyo bamurega. 11Na we arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze ikagwa mu rwobo ku munsi w'isabato ntajye kuyikuramo? 12Nyamara ukuntu umuntu arusha intama agaciro! Nuko rero mumenye ko byemewe kugira neza ku munsi w'isabato.”
13Yezu ni ko kubwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima nk'ikindi. 14Abafarizayi basohotse bahuza umugambi ngo bashake uko bamwica.
Yezu umugaragu Imana yatoranyije
15Yezu abimenye ava aho hantu aragenda. Abantu benshi baramukurikira, abarwayi bose akabakiza. 16Abihanangiriza akomeje ngo be kumwamamaza. 17Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo:
18“Dore umugaragu wanjye nitoranyirije,
ndamukunda cyane ni we nishimira.
Nzamushyiramo Mwuka wanjye,
azatangariza amahanga ubutabera.
19Ntazatongana kandi ntazasakuza,
ntazarangurura ijwi rye mu mayira.
20Urubingo ruvunitse ntazaruhwanya,
itara rigicumbeka ntazarizimya,
kugeza igihe azaba atumye ubutabera butsinda.
21Bityo amahanga yose azamwiringira.”
Yezu na Bēlizebuli
(Mk 3.22-30; Lk 11.14-23)
22Nuko bamuzanira umuntu wahanzweho, akaba impumyi n'ikiragi, Yezu aramukiza ku buryo yahumutse kandi akavuga. 23Rubanda rwose babibonye baratangara maze baravuga bati: “Aho uriya si we Mwene Dawidi?”
24Abafarizayi babyumvise baravuga bati: “Uriya mugabo nta wundi umuha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, keretse Bēlizebuli umutware wazo.”
25Yezu amenye ibyo batekereza arababwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, kandi iyo umujyi usubiranyemo ntukomera, n'umuryango na wo ni uko. 26None se niba Satani amenesha Satani, ntiyaba yiciyemo ibice? Ubwo se ubwami bwe bwakomera bute? 27Ikindi kandi, mbese niba ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo ze, bene wanyu bo ubwo bubasha babuhabwa na nde? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n'urubanza. 28Noneho kubera ko ari Mwuka w'Imana utuma menesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.
29“Mbese umuntu yabasha ate kwigabiza urugo rw'umunyamaboko kugira ngo amusahure ibyo atunze, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.
30“Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya. 31Ni cyo gituma mbabwira ko nta cyaha abantu batazababarirwa naho kwaba gutuka Imana, ariko umuntu wese uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa. 32Umuntu wese uzavuga nabi Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko uzavuga nabi Mwuka Muziranenge ntazababarirwa, haba muri iki gihe, haba no mu gihe kizaza.
Igiti n'imbuto zacyo
(Lk 6.43-45)
33“Nimugira igiti cyiza kizera imbuto nziza, nyamara niba ari kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo. 34Mwa rubyaro rw'impiri mwe, mubasha mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? Koko ‘Akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa’. 35Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. 36Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ry'impfabusa bavuze, 37kuko amagambo wivugiye ni yo azatuma utsinda cyangwa utsindwa n'urubanza.”
Abantu basaba ibimenyetso
(Mk 8.11-12; Lk 11.29-32)
38Nuko bamwe mu bigishamategeko n'Abafarizayi baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utanga ikimenyetso cyatuma tukwemera.”
39Yezu arabasubiza ati: “Abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icy'umuhanuzi Yonasi. 40Nk'uko Yonasi yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'igifi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'isi. 41Ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Ninive bazahagurukira ab'iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi. 42Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi#wa mwamikazi: reba 1 Bami 10.1-10. waturutse mu majyepfo azahagurukira ab'iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y'ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo.
Kugarukirana kw'ingabo ya Satani
(Lk 11.24-26)
43“Iyo ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura 44ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo igasanga nta muntu urimo, ikubuye iteguye. 45Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Nuko imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaba ku bantu babi b'iki gihe.”
Nyina wa Yezu n'abavandimwe be
(Mk 3.31-35; Lk 8.19-21)
46Igihe Yezu akiganira na rubanda, nyina n'abavandimwe be baba barahageze, baguma hanze bashaka kuvugana na we. [ 47Nuko umuntu aramubwira ati: “Yewe, nyoko n'abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”]
48Yezu arasubiza ati: “Mama ni nde, abavandimwe banjye ni bande?” 49Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni aba! 50Umuntu wese ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”

Currently Selected:

Matayo 12: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy