1
Matayo 13:23
Bibiliya Ijambo ry'imana
Aho zabibwe mu butaka bwiza ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana akarisobanukirwa akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”
Compare
Explore Matayo 13:23
2
Matayo 13:22
Aho zabibwe mu mahwa ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, nyamara guhagarikwa umutima n'iby'isi no gushukwa n'ubukungu, bikarenga kuri iryo Jambo rikaba nk'imbuto zarumbye.
Explore Matayo 13:22
3
Matayo 13:19
Umuntu wese wumva Ijambo ry'ubwami bw'ijuru ntarisobanukirwe, ahwanye na ha handi ku nzira imbuto zaguye, maze Sekibi akaza agasahura icyabibwe mu mutima we.
Explore Matayo 13:19
4
Matayo 13:20-21
Aho zabibwe ku gasi ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, ako kanya akaryakirana ubwuzu, nyamara ntatume rishorera imizi muri we, bityo akarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa ahōrwa Ijambo ry'Imana, ahita acika intege.
Explore Matayo 13:20-21
5
Matayo 13:44
“Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'ikintu cy'agaciro gihishwe mu murima, umuntu yakigwaho akongera akagihisha maze akagenda yamazwe n'ibyishimo, ku buryo agurisha ibyo afite byose akagaruka kugura uwo murima.
Explore Matayo 13:44
6
Matayo 13:8
Izindi zigwa mu butaka bwiza zirera, zimwe zera imbuto ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu.
Explore Matayo 13:8
7
Matayo 13:30
Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy'isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ”
Explore Matayo 13:30
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos