YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohani 3

3
Abana b'Imana
1Nimurebe ukuntu Imana Data yadukunze bihebuje, ikaduha kwitwa abana bayo#abana bayo: reba Yh 1.12., kandi koko turi bo. Ni cyo gituma ab'isi batatumenya, kuko na yo batayimenya. 2Ncuti nkunda, tumaze kuba abana b'Imana ariko uko tuzamera ntibiragaragara. Icyakora tuzi yuko igihe Kristo azagaragara tuzamera nka we, kuko tuzamureba uko ari. 3Umuntu wese umwiringira atyo, arihumanura akaba aboneye nka Kristo.
4Umuntu wese ukora icyaha aba agandiye itegeko ry'Imana, ndetse gukora icyaha cyose ni ko kugandira itegeko ryayo. 5Muzi yuko Kristo yazanywe ku isi no gukuraho ibyaha, kandi we nta cyaha agira. 6Bityo rero umuntu wese uguma muri Kristo ntakora icyaha, ukora icyaha wese ntaba yaramubonye habe no kumumenya.
7Bana banjye, ntihakagire ubayobya. Ukora ibitunganye aba ari intungane, nk'uko Kristo ari intungane. 8Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko kuva mbere na mbere Satani akora ibyaha. Icyazanye Umwana w'Imana ku isi, ni ukugira ngo atsembe ibikorwa bya Satani.
9Umuntu wese wabaye umwana w'Imana aba atagikora ibyaha, kuko kamere yayo iguma muri we kandi ntaba akibasha gukora ibyaha kuko ari umwana w'Imana. 10Dore itandukaniro riri hagati y'abana b'Imana n'aba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye kimwe n'udakunda umuvandimwe we, si abana b'Imana.
Gukundana
11Ubutumwa mwumvise kuva mbere na mbere, ni ukugira ngo dukundane. 12Ntitukamere nka Kayini wari uwa Sekibi, maze akica murumuna we. Mbese ni iki cyatumye amwica? Ni uko yari umugizi wa nabi, naho murumuna we akaba intungane.
13Bavandimwe, ntimugatangazwe n'uko ab'isi babanga. 14Tuzi ko tumaze kuvanwa mu rupfu tukagezwa mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda aba akiri mu rupfu. 15Umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi, kandi muzi yuko nta mwicanyi ugira ubugingo buhoraho. 16Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Kristo yitanze akadupfira, ni na ko natwe tugomba kwitangira abavandimwe bacu. 17Mbese niba umuntu ari umukungu, akabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe ngo agire icyo amufashisha, yabasha ate kuvuga ko afite urukundo rw'Imana? 18Bana banjye, urukundo rwacu ntirugahere mu magambo ngo rube ku rurimi gusa, ahubwo rube mu kuri.
Kutagira umususu imbere y'Imana
19Uko ni ko tuzamenya ko turi ab'ukuri. Ni na ko tuzashobora guhagarara imbere y'Imana, nta cyo twishisha. 20Naho imitima yacu yaba iturega ikibi, Imana iruta kure imitima yacu kandi izi byose. 21Ncuti nkunda, niba imitima yacu itaturega ikibi, tuba dutinyutse guhagarara imbere y'Imana nta cyo twishisha. 22Bityo ikaduha icyo tuyisabye cyose, kuko dukurikiza amategeko yayo tugakora ibiyishimisha. 23Kandi itegeko ryayo ngiri: ni uko twizera Umwana wayo Yezu Kristo, tugakundana nk'uko yabidutegetse. 24Ukurikiza amategeko y'Imana aguma muri yo, na yo ikaguma muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye.

Currently Selected:

1 Yohani 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy