YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohani 2

2
Kristo ni Umuvugizi wacu ku Mana
1Bana banjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mwē gukora ibyaha. Icyakora hagize umuntu ukora icyaha dufite utuvugira ku Mana Data, ni Yezu Kristo w'intungane. 2Ni na we wabaye icyiru#icyiru: reba Rom 3.25-26 (sob). cy'ibyaha byacu, ndetse si ibyacu gusa ahubwo n'iby'abantu bo ku isi yose.
3Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo. 4Uvuga ati: “Ndayizi” ariko ntakurikize amategeko yayo, ni umunyabinyoma kandi nta kuri aba afite. 5Ariko umuntu ukurikiza ibyo Imana ivuga, koko urukundo rwayo ruba muri we rwuzuye, ni na cyo tumenyeraho ko turi muri yo. 6Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk'uko Kristo yagenzaga.
Itegeko ry'urukundo
7Ncuti nkunda, si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni irya kera mwari musanganywe kuva mbere na mbere#kuva mbere na mbere: reba Yh 13.34.. Iryo tegeko rya kera ni ryo Jambo ry'Imana mwumvise. 8Nyamara kandi ni itegeko rishya mbandikiye. Ukuri kwaryo kugaragarira muri Kristo no muri mwebwe, kuko umwijima weyutse n'urumuri nyakuri rukaba rumurika.
9Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo akanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima n'ubu. 10Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo, kandi nta kimubamo cyashobora kugusha abandi#kugusha abandi: cg kumugusha. mu byaha. 11Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, kandi agenda mu mwijima, akaba atazi aho yerekera, kuko umwijima uba umuhumye amaso.
12Bana banjye, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha mubikesha Kristo. 13Mwebwe babyeyi, ndabandikiye kuko muzi Uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikiye kuko mwatsinze Sekibi.#Sekibi: ni Satani. 14Bana banjye, ndabandikira kuko muzi Imana Data. Mwebwe babyeyi, ndabandikira kuko muzi Uriho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikira kuko muri abanyambaraga, n'Ijambo ry'Imana rikaba riguma muri mwe kandi mukaba mwaratsinze Sekibi.
15Ntimugakunde isi cyangwa ibiri ku isi. Umuntu ukunda iby'isi nta gukunda Imana aba afite. 16Iby'isi ni byo ibi: ibyo umubiri w'umuntu urarikira n'ibintu amaso ye areba akabyifuza, n'ukuntu yirata ibye. Ibyo byose ntibikomoka ku Mana Data, ahubwo bikomoka ku isi. 17Isi iriho irahita kimwe n'irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka.
Umwanzi urwanya Kristo
18Bana banjye, iki ni igihe cy'iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristo#urwanya Kristo: reba Mt 24.5,23-24; Mk 13.21-22. agiye kwaduka. Ndetse n'ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy'iherezo. 19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana.
20Naho mwebwe Kristo Muziranenge yabasīze amavuta,#yabasīze amavuta: gusīgwa amavuta byerekanaga gutoranywa n'Imana. ari yo Mwuka we, bituma mwese mumenya ukuri.#mwese mumenya ukuri: cg mumenya ukuri kose. 21Icyatumye mbandikira rero si uko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi mukaba muzi ko nta kinyoma na kimwe gikomoka ku kuri.
22Ni nde munyabinyoma atari uhakana ko Yezu ari we Kristo? Uwo ni we mwanzi urwanya Kristo kuko ahakana Imana Data n'Umwana wayo. 23Umuntu wese uhakana Umwana w'Imana aba ahakanye n'Imana Se. Naho uwemera Umwana w'Imana ku mugaragaro, aba yemeye n'Imana Se. 24Ibyo mwumvise kuva mbere na mbere mubigumane, kuko nimubigumana muzaba mugumye no mu Mwana w'Imana no muri Se. 25Dore kandi icyo Kristo ubwe yadusezeranyije, ni ubugingo buhoraho.
26Mbandikiye ibyo kubera abashaka kubayobya. 27Naho mwe Kristo yabasīze amavuta ari yo Mwuka we, bityo Mwuka uwo aguma muri mwe. Ntabwo rero mukenera umuntu wo kubigisha kuko Mwuka abigisha byose, kandi ibyo yigisha ni ukuri si ibinyoma. Nuko rero nk'uko yabigishije, nimugume muri Kristo.
28Na none bana banjye, nimugume muri Kristo kugira ngo tutazagira icyo twishisha ubwo azagaragara, kandi twē kuzakorwa n'isoni imbere ye igihe azaba aje.
29Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w'Imana.

Currently Selected:

1 Yohani 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy