1
1 Yohani 3:18
Bibiliya Ijambo ry'imana
Bana banjye, urukundo rwacu ntirugahere mu magambo ngo rube ku rurimi gusa, ahubwo rube mu kuri.
Compare
Explore 1 Yohani 3:18
2
1 Yohani 3:16
Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Kristo yitanze akadupfira, ni na ko natwe tugomba kwitangira abavandimwe bacu.
Explore 1 Yohani 3:16
3
1 Yohani 3:1
Nimurebe ukuntu Imana Data yadukunze bihebuje, ikaduha kwitwa abana bayo, kandi koko turi bo. Ni cyo gituma ab'isi batatumenya, kuko na yo batayimenya.
Explore 1 Yohani 3:1
4
1 Yohani 3:8
Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko kuva mbere na mbere Satani akora ibyaha. Icyazanye Umwana w'Imana ku isi, ni ukugira ngo atsembe ibikorwa bya Satani.
Explore 1 Yohani 3:8
5
1 Yohani 3:9
Umuntu wese wabaye umwana w'Imana aba atagikora ibyaha, kuko kamere yayo iguma muri we kandi ntaba akibasha gukora ibyaha kuko ari umwana w'Imana.
Explore 1 Yohani 3:9
6
1 Yohani 3:17
Mbese niba umuntu ari umukungu, akabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe ngo agire icyo amufashisha, yabasha ate kuvuga ko afite urukundo rw'Imana?
Explore 1 Yohani 3:17
7
1 Yohani 3:24
Ukurikiza amategeko y'Imana aguma muri yo, na yo ikaguma muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye.
Explore 1 Yohani 3:24
8
1 Yohani 3:10
Dore itandukaniro riri hagati y'abana b'Imana n'aba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye kimwe n'udakunda umuvandimwe we, si abana b'Imana.
Explore 1 Yohani 3:10
9
1 Yohani 3:11
Ubutumwa mwumvise kuva mbere na mbere, ni ukugira ngo dukundane.
Explore 1 Yohani 3:11
10
1 Yohani 3:13
Bavandimwe, ntimugatangazwe n'uko ab'isi babanga.
Explore 1 Yohani 3:13
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos