YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohani 4

4
Mwuka w'Imana atandukanye n'umwuka w'urwanya Kristo
1Ncuti nkunda, ntimukemere umwuka uwo ari wo wose umuntu avuga ko afite, ahubwo mujye mugenzura murebe niba uwo mwuka ukomoka ku Mana, kuko abahanurabinyoma benshi badutse ku isi. 2Dore ikizabamenyesha ko uwo mwuka ari Mwuka w'Imana: umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu, umwuka afite uba ari Mwuka w'Imana. 3Ariko umuntu wese utemera Yezu atyo umwuka afite uba atari Mwuka w'Imana, ahubwo uba ukomoka kuri wa Mwanzi urwanya Kristo, uwo mwigeze kumva ko agiye kuza ubu akaba yaramaze kugera ku isi.
4Mwebwe bana banjye, muri ab'Imana kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko uri muri mwe arusha ubushobozi uri mu b'isi. 5Abo ni ab'isi, ni cyo gituma bavuga ibifitanye isano n'isi abayo bakabumva. 6Twe turi ab'Imana, umuntu uzi Imana aratwumva utari uwayo ntatwumve. Uko ni ko tumenya gutandukanya Mwuka w'ukuri n'umwuka w'ubuyobe.
Imana ni urukundo
7Ncuti nkunda, reka dukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, umuntu wese ukunda abandi aba abaye umwana w'Imana kandi aba azi Imana. 8Udakunda ntabwo azi Imana, kuko Imana ari urukundo. 9Dore ukuntu Imana yagaragaje urukundo idukunda: yatumye Umwana wayo w'ikinege ku isi kugira ngo aduheshe ubugingo. 10Urukundo nyarwo nguru: si uko ari twe twakunze Imana, ahubwo ni uko ari yo yadukunze maze ikohereza Umwana wayo kuba icyiru cy'ibyaha byacu.
11Ncuti nkunda, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12Nta muntu wigeze arabukwa Imana,#arabukwa Imana: reba Yh 1.18. nyamara niba dukundana Imana iguma muri twe, kandi urukundo rwayo rukaba muri twe rwuzuye.
13Ikitumenyesha ko tuguma muri yo kandi ko na yo iguma muri twe, ni uko yaduhaye Mwuka wayo. 14Natwe twarabyiboneye, none turahamya ko Imana Data yatumye Umwana wayo, kuba Umukiza w'abantu bo ku isi yose. 15Umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu ari we Mwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma muri yo. 16Natwe tuzi urukundo Imana idufitiye, kandi urwo rukundo turufitiye icyizere.
Imana ni urukundo. Uguma mu rukundo aba aguma mu Mana, na yo ikaguma muri we. 17Bityo urukundo rwayo ruba muri twe rwuzuye, kugira ngo tutazagira icyo twishisha ku munsi wo guca imanza, kuko uko Kristo ameze ari ko natwe turi kuri iyi si. 18Aho urukundo ruri nta bwoba na busa buhaba, ahubwo urukundo rwuzuye ruhashya ubwoba. Erega ufite ubwoba aba yiteze igihano, bityo aba ataragera ku rukundo rwuzuye!
19Igituma twe dukunda ni uko Imana yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana” ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma. Ese udakunda umuvandimwe we abona, yabasha ate gukunda Imana atabona? 21Nuko rero ngiri itegeko Kristo yaduhaye: ukunda Imana akunde n'umuvandimwe we.

Currently Selected:

1 Yohani 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy