YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 11

11
Yohani Mubatiza atuma kuri Yezu
(Lk 7.18-35)
1Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi y'iwabo. 2Ubwo Yohani yari muri gereza yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be 3kumubaza bati: “Mbese ni wowe wa wundi#wa wundi: ni ukuvuga Mesiya. ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?”
4Yezu arabasubiza ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiyumviye n'ibyo mwiboneye muti: 5‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n'abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’ 6Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.”
7Abo bigishwa ba Yohani batirimutse aho, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 8None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y'agaciro? Oya, abambaye imyambaro y'agaciro ni abibera mu ngoro z'abami. 9None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko ndetse aruta umuhanuzi! 10Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe kugira ngo igutunganyirize inzira.’
11“Ndababwira nkomeje ko mu bana b'abantu hatigeze habaho uruta Yohani Mubatiza, nyamara umuto mu bwami bw'ijuru aramuruta. 12Kuva igihe Yohani Mubatiza yigishaga kugeza ubu ubwami bw'ijuru buraharanirwa, ab'intwari bakaba ari bo babwegukana#buharanirwa … babwegukana: cg burwanirwa ku mbaraga, abanyambaraga bakabunyaga ababugenewe.. 13Ibyanditswe n'abahanuzi bose no mu Mategeko, byakomeje guhanura ibyabwo kugeza igihe cya Yohani. 14Mushatse kandi kubyemera, Yohani uwo ni we Eliya wagombaga kuza. 15Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!
16“Mbese abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Ni nk'abana bicaye mu masoko bahamagarana bati: 17‘Twateye imbyino z'umunezero ntimwabyina! Duteye iz'ishavu ntimwarira!’ 18Yohani yaje yigomwa kurya no kunywa baravuga bati: ‘Yahanzweho!’ 19Naho Umwana w'umuntu aje arya kandi anywa baravuga bati: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw'Imana bugaragazwa n'icyo bwakoze.”
Imigi imwe yanga kwihana
(Lk 10.13-15)
20Nuko Yezu atangira gutonganya abo mu mijyi yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko banze kwihana. Aravuga ati: 21“Mwa bantu b'i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b'i Betsayida,#Korazini … Betsayida: ni imijyi yari ihereranye n'i Kafarinawumu – ni ukuvuga iwabo wa Yezu. muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n'i Sidoni#Tiri n'i Sidoni: ni imijyi yari ituwe n'abatari Abayahudi, iherereye ku nyanja. Reba Ezayi 23.1-18; Ezek 26; Amosi 1.9-10., kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakisiga ivu, bagaragaza ko bihannye. 22Nyamara reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Tiri n'i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu. 23Namwe bantu b'i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu, kuko ibitangaza Imana yakoreye iwanyu iyo bikorerwa i Sodoma,#Sodoma: reba Intang 19.24-28. Sodoma iba igihagaze kugeza n'ubu. 24Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abo mu karere ka Sodoma bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu.”
Yezu ni we buruhukiro
(Lk 10.21-22)
25Uwo mwanya Yezu aravuga ati: “Ndagushimiye Data Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi#abaciye bugufi: cg abana bato. Reba 1 Kor 1.17-29.. 26Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.
27“Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n'abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.
28“Mwese abarushye n'abaremerewe nimunsange mbaruhure! 29Mwikorere umutwaro#umutwaro: uwo ntiwari umutwaro usanzwe, ahubwo ni igiti kiremereye bahambiraga ku majosi y'ibimasa bibiri bihinga, bigatuma bikurura igisuka. wanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima, 30kuko umutwaro mbakorera utavunanye kandi umuzigo mbahambirira nturemere.”

Currently Selected:

Matayo 11: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy