YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 28

28
Imiburo yerekeye umwami wa Tiri
1Uhoraho arambwira ati: 2“Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk'imana. 3Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli#Daniyeli: cg Daneli., utekereza ko nta banga na rimwe utahishura. 4Warikungahaje kubera ubwenge n'ubushishozi bwawe, urundanya izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe. 5Wagwije umutungo kubera ubuhanga ufite mu bucuruzi, wongereye ubukire bituma wishyira hejuru.’
6“None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Kubera ko wibwiye ko uri umunyabwenge nk'imana, 7ngiye kuguteza abanyamahanga bakurwanye, abantu b'abanyarugomo kurusha abandi. Bazakura inkota zabo barwanye ubwiza bwawe n'ubuhanga bwawe n'ikuzo ryawe. 8Bazakuroha ikuzimu mu nyanja, maze upfe urw'agashinyaguro. 9Ubwo se uzongera kuvuga ko uri imana, igihe bazaba baje kukurimbura? Nyamara igihe uzaba uhanganye n'abo bicanyi, uzamenya ko uri umuntu buntu utari Imana. 10Uzapfa urw'abatakebwe, ugwe mu maboko y'abanyamahanga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.”
Kuva ku ngoma k'umwami wa Tiri
11Uhoraho arambwira ati: 12“Yewe muntu, tera indirimbo y'amaganya kubera umwami wa Tiri, maze umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Wa mwami wa Tiri we, wahoze uri intangarugero mu butungane, kandi wari ufite ubwenge n'ubwiza bihebuje. 13Wari utuye muri Edeni ari yo busitani bw'Imana, kandi wari utatse amabuye yose y'agaciro ari yo rubi na topazi na emerodi, na kirizolito na onigisi na yasipi, na safiro na malashita na berilo. Wari ufite ibirimbisho by'izahabu wahawe ubwo waremwaga. 14Aho wabaga nahashyize umukerubi wo kukurinda#nahashyize … kukurinda: cg nakugize umukerubi w'umurinzi. Reba Intang 3.24., wabaga ku musozi wanyeguriwe kandi wagendaga mu mabuye arabagirana. 15Wagize imyifatire itagira amakemwa kuva ukiremwa, kugeza ubwo ubugome bukugaragayeho. 16Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n'ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumenesha#maze … arakumenesha: cg nawe mukerubi w'umurinzi nakumenesheje. uva muri ya mabuye arabagirana. 17Ubwiza bwawe bwatumye wirata, ubwamamare bwawe butuma ubura ubwenge. Ni yo mpamvu nakujugunye hasi maze ubera abandi bami akarorero. 18Ibyaha byawe byinshi n'ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya, byatumye uhumanya ingoro zawe. Ni yo mpamvu ngiye kugukongezamo umuriro ugukongore, maze nguhindure ivu imbere y'abakureba bose. 19Amahanga yose akuzi azumirwa kubera iherezo ryawe riteye ubwoba, kandi ntuzongera kubaho ukundi.’ ”
Imiburo yerekeye Sidoni
20Uhoraho arambwira ati: 21“Yewe muntu, hindukira maze uhanurire Sidoni, 22ubwire abayituye ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzahabwa ikuzo ku bw'ibyo ngukoreye. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho kubera ko nzaba naguhannye, bityo nkakugaragariza ubutungane bwanjye. 23Nzaguteza icyorezo maze amaraso atembe mu mayira yawe. Uzaterwa impande zose kandi abaturage bawe bazicirwa mu mujyi. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
Isiraheli izagira amahoro
24Uhoraho aravuga ati: “Amahanga akikije Isiraheli ntazongera kuyibangamira ngo ayibere nk'ibitovu cyangwa imifatangwe bihanda. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”
25Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nimara gukoranya Abisiraheli nkabavana mu mahanga aho bari baratataniye, amahanga yose azamenya ko ndi Umuziranenge. Abisiraheli bazatura mu gihugu cyabo nahaye umugaragu wanjye Yakobo. 26Bazahaba mu mahoro biyubakire amazu, kandi bahinge imizabibu. Nzahana abaturanyi babo bose bababuzaga amahoro, bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho Imana yabo.”

Currently Selected:

Ezekiyeli 28: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy