YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 29

29
Imiburo yerekeye Misiri
1Ku itariki ya cumi n'ebyiri z'ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi#Ku itariki… cumi: byari mu iherezo rya 588 M.K. tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: 2“Yewe muntu, hindukira maze uburire umwami wa Misiri n'Abanyamisiri bose, 3ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kukurwanya wowe mwami wa Misiri, wowe umeze nk'igikōko nyamunini kiryamye mu ruzi rwa Nili. Uvuga ko Nili ari iyawe kandi ko ari wowe wayiremye. 4Ngiye gushyira ururobo mu rwasaya rwawe, maze ngufatisheho amafi yo muri Nili. Nzakurobana n'ayo mafi agufasheho nkuvane muri urwo ruzi. 5Nzakujugunya mu butayu hamwe n'amafi yose yo muri Nili, uzagwa ku gasozi ubure gihamba. Nzakugaburira inyamaswa n'ibisiga, 6bityo abatuye Misiri bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
Uhoraho aravuga ati: “Misiri we, Abisiraheli bakwishingikirijeho, nyamara wababereye nk'inkoni y'urubingo. 7Bakwishingikirijeho urasaduka ubakomeretsa ibiganza ndetse ubaca n'intugu, uravunika maze na bo bavunika imigongo. 8Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Nzaguteza intambara itsembe abantu n'amatungo. 9Igihugu cya Misiri nzagihindura ikidaturwa, bityo abagituye bazamenya ko ndi Uhoraho.’
“Waravuze uti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni jye waruremye.’ 10Ni yo mpamvu ngiye kukurwanya wowe n'uruzi rwawe. Igihugu cya Misiri nzakirimbura gihinduke amatongo, uhereye i Migidoli ukageza Asuwani no ku mupaka wa Kushi. 11Nta muntu cyangwa amatungo bizongera kuhanyura, hazaba ikidaturwa mu gihe cy'imyaka mirongo ine. 12Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi, kandi imijyi yayo nzayihindura amatongo mu myaka mirongo ine kurusha indi mijyi. Icyo gihe nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga.”
13Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nyuma y'imyaka mirongo ine nzakoranya Abanyamisiri, mbavane mu mahanga aho bari baratataniye. 14Nzabagarura mbavane aho bajyanywe ho iminyago, mbagarure mu ntara ya Patirosi#Patirosi: yari mu majyepfo ya Misiri. ari yo gakondo yabo, maze bahashinge ubwami budakomeye. 15Buzaba ubwami budafite ingufu kandi ntibazongera kwirata ku yandi mahanga, nzabacisha bugufi ku buryo batazongera kwigarurira amahanga. 16Misiri ntizongera kuba icyizere cy'Abisiraheli, ahubwo izababera urwibutso rw'icyaha bakoze cyo kuyishingikirizaho. Bityo bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”
Umwami Nebukadinezari azigarurira Misiri
17Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi#Ku itariki…. n'irindwi: ni ukuva muri Werurwe 571 M.K. tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: 18“Yewe muntu, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yahaye ingabo ze umurimo ukomeye wo gutera umujyi wa Tiri, bituma zimera impara kandi zikoboka intugu. Nyamara ari umwami cyangwa ingabo ze, gutera Tiri nta cyo byabamariye. 19None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuze nti: ‘Misiri ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ayisahure, umutungo wayo wose awuhembe ingabo ze. 20Ngiye kumuha igihugu cya Misiri ho igihembo kubera umurimo yakoze. Koko rero ingabo ze ni jye zakoreraga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. 21Icyo gihe nzongerera Abisiraheli imbaraga, naho wowe Ezekiyeli nguhe ububasha bwo kubabwira. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Currently Selected:

Ezekiyeli 29: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy