YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 27

27
Indirimbo y'amaganya kubera irimbuka rya Tiri
1Uhoraho arambwira ati: 2“Yewe muntu, tera indirimbo y'amaganya kubera irimbuka rya Tiri, 3umujyi wubatswe ku nkengero z'inyanja kandi ukagirana ubucuruzi n'abantu baturiye inyanja, uwubwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati:
‘Wowe Tiri, wirata ko uri mwiza bihebuje,
4wirata ko uturiye inyanja,
wirata ko wubatswe nk'ubwato bw'akataraboneka.
5Abakubatse bakoresheje amasipure y'i Seniri#Seniri: yari umusozi wo mu bisi bya Libani.,
bagushyizeho inkingi ibajwe mu masederi yo muri Libani.
6Ingashya zawe zabājwe mu biti binini by'i Bashani,
zabājwe kandi mu mizonobari yo mu kirwa cya Shipure,
zatatsweho amahembe y'inzovu.
7Umwenda#Umwenda: bene ayo mato babamba imyenda migari hejuru yayo, igatega umuyaga kugira ngo uyagendeshe. Reba Intu 27.6 (ishusho); Yak 3.4. wakuyoboraga waturutse mu Misiri,
wari mwiza kandi utatse wakubereye ibendera.
Amarido yawe yari akozwe mu myenda y'umuhemba,
iyo myenda y'umuhemba yaturutse mu kirwa cya Shipure.
8Tiri we, abasare bawe bakomokaga muri Sidoni no muri Aruvadi#Sidoni na Aruvadi: yari imijyi yifatanyije na Tiri muri Fenisiya.,
abasare bawe bari abahanga.
9Abakuru b'i Gabali n'abanyabukorikori baho,
abo ni bo bari bashinzwe gusana amato yawe.
Amato yose yo mu nyanja n'abasare bayo bazaga iwawe,
bazaga iwawe kukuranguraho ibicuruzwa.
10Abaperesi n'ab'Abaludi n'Abaputi#Abaludi n'Abaputi: reba Ezayi 66.19; Yer 49.9; Ezek 30.5. bari mu ngabo zawe,
bamanikaga ingabo zabo n'ingofero zabo ku nkuta zawe,
izo ngabo zaguheshaga ishema.
11Ingabo z'Abaruvadi zarindaga inkuta zawe,
Abanyagamadi barindaga iminara yawe.
Bamanikaga ingabo zabo ku nkuta zawe,
abo ni bo batumaga ubwiza bwawe butagira amakemwa.’
Tiri umujyi w'ubucuruzi
12“Abantu b'i Tarushishi baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Ibicuruzwa byawe babiguranaga ifeza n'icyuma, n'itini n'umuringa. 13Abagereki n'abaturage ba Tubali n'Abamesheki na bo baguraga nawe ibicuruzwa, bakakuzanira inkoreragahato n'ibintu bicuzwe mu muringa ho ingurane z'ibicuruzwa byawe. 14Abantu b'i Beti-Togaruma baguhaga amafarasi aheka imitwaro n'ay'intambara n'inyumbu. 15Abantu b'i Dedani#Dedani: cg Rode. na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Abatuye mu birwa bari abaguzi bawe, bakaguha amahembe y'inzovu n'imbaho z'agaciro. 16Abanyasiriya na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Baguhaga amabuye ya emerodi n'imyenda y'imihemba, n'ifumye n'iy'umweru unoze, n'amabuye y'agaciro n'andi yitwa rubi. 17Abayuda n'Abisiraheli na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga ingano z'i Miniti, bakaguha amavuta yomora n'ubuki, n'amavuta n'imibavu. 18Abantu b'i Damasi na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Baguhaga divayi yengerwa i Heliboni n'ubwoya bw'intama z'i Sahari. 19Abakomoka kuri Dani n'Abagereki baturutse Uzali bajyanaga ibicuruzwa byawe, bakaguha icyuma gicuzwe, n'ibiti n'umusagavu#umusagavu: reba Kuv 30.24; Zab 45.9.. 20Abantu b'i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'imyenda iboshywe, yicarwagaho n'abagendera ku mafarasi. 21Abarabu ndetse n'abategetsi b'igihugu cya Kedari na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga abana b'intama n'amapfizi y'intama n'ay'ihene. 22Abacuruzi b'i Sheba n'ab'i Rāma na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga imibavu ihumura neza y'ubwoko bwose, n'amabuye y'agaciro y'ubwoko bwose n'izahabu. 23Abacuruzi b'i Harani n'ab'i Kane n'abo muri Edeni na bo baguraga nawe ibicuruzwa, kimwe n'ab'i Sheba n'abo muri Ashūru n'i Kilimadi. 24Mu masoko yawe bahazanaga imyenda y'agaciro, iy'umuhemba n'ifumye n'iy'amabara menshi, n'imikeka y'amabara menshi, n'imishumi iboshywe kandi iriho incunda z'amapfundo akomeye.
25“Amato y'i Tarushishi yatwaraga ibicuruzwa byawe,
wowe Tiri wari nk'ubwato mu nyanja,
wari wuzuye ibicuruzwa biremereye.
26Abasare bawe bakujyanye mu nyanja rwagati,
umuyaga w'iburasirazuba uragusandaza.
27Ubutunzi n'ibicuruzwa n'imari byawe,
abasare bawe n'abasannyi b'amato n'abacuruzi bawe,
ingabo zawe n'abagenzi bose wari utwaye igihe warohamaga mu nyanja,
abo bantu n'ibintu byarohamye hamwe nawe.
28Abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi,
bazabiterwa n'umuborogo w'abasare bawe.
29Amato yose bayavuyemo,
abasare bose bihagarariye imusozi.
30Bazarangurura amajwi bakuririre bababaye,
baziyorera umukungugu ku mutwe maze bigaragure mu ivu.
31Bazimoza babitewe nawe,
bazambara imyambaro igaragaza akababaro.
Bazakuririra bababaye cyane,
bazarira bahogore.
32Bazatera indirimbo y'amaganya ku bwawe,
bazaririmba iyi ndirimbo y'icyunamo bavuga bati:
‘Ni nde wigeze acecekeshwa nka Tiri,
ni nde wacecekeshejwe nka Tiri ikikijwe n'inyanja?
33Iyo ibicuruzwa byawe byambutswaga mu bihugu bya kure,
wanezezaga amahanga menshi.
Ubukungu bwawe bwinshi n'ibicuruzwa byawe, byakungahazaga abami b'isi.
34None wasandariye ikuzimu mu nyanja,
ibicuruzwa byawe n'abakozi bawe bose,
ibyo byose byarohamye hamwe nawe mu nyanja.’
35Abatuye mu birwa bose bababajwe n'ibikubayeho,
abami babo barahinda umushyitsi,
basuherewe kubera ubwoba.
36Abacuruzi b'amahanga baraganya,
koko iherezo ryawe riteye ubwoba,
ntuzongera kubaho ukundi.”

Currently Selected:

Ezekiyeli 27: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy