YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 4

4
Petero na Yohani bafatwa
1Igihe Petero na Yohani bakivugana n'abantu, abatambyi n'umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande. 2Barakajwe cyane n'uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu. 3Nuko barabafata babaraza muri gereza kuko bwari bugorobye. 4Nyamara abenshi mu bari bumvise ibyo bavuga bemera Yezu, bituma umubare w'abamwemeye ugera ku bihumbi bitanu.
5Bukeye abatware b'Abayahudi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. 6Basanga Ana Umutambyi mukuru na Kayifa, na Yohani na Alegisanderi n'abo mu muryango w'Umutambyi mukuru bose.
7Nuko bazana Petero na Yohani bababariza mu ruhame bati: “Mbese mwabashije mute gukiza uwo muntu? Ese mwashobojwe na nde kubikora?”
8Petero yuzuye Mwuka Muziranenge arabasubiza ati: “Batware namwe bakuru b'imiryango, 9uyu munsi duhamagariwe kubazwa ibyerekeye ineza uyu muntu yagiriwe n'uburyo yakijijwe ubumuga! 10Noneho mwebwe mwese n'umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w'i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura. 11Yezu ni we Ibyanditswe bivuga ngo
‘Ibuye mwebwe abubatsi mwanze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.’
12Nta wundi agakiza kabonekaho, kuko ku isi yose nta wundi Imana yahaye abantu ufite ubushobozi bwo kudukiza.”
13Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu. 14Babonye uwo muntu wakijijwe ubumuga ahagararanye na bo, babura icyo basubiza.
15Nuko bamaze kubaheza abanyarukiko barabazanya bati: 16“Bariya bantu tubagenze dute? Erega abaturage bose b'i Yeruzalemu bamenye ko bakoze igitangaza gikomeye, natwe ntidushobora kubihakana! 17Ariko kugira ngo bitarushaho gukwizwa muri rubanda mureke tubakange, tubihanangirize kutazongera kugira uwo babwira ijambo bitwaje iryo zina rya Yezu.”
18Nuko bongera kubahamagara, bababuza kuvuga izina rya Yezu ngo bigishe abantu baryitwaje. 19Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati: “Mbese tubumvire cyangwa twumvire Imana? Namwe nimwihitiremo icyo Imana ishima! 20Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n'ibyo twiboneye.”
21Bamaze kubuka inabi barabarekura. Ubwo bari babuze uko babahana, kubera ko rubanda rwose basingizaga Imana bakurije ku byabaye. 22Koko kandi uwo muntu wari wakijijwe ubumuga ku buryo butangaje butyo, yari arengeje imyaka mirongo ine avutse.
Abemeye Yezu basaba gushira amanga
23Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe n'abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango. 24Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose. 25Ni wowe watumye Mwuka Muziranenge avugisha umugaragu wawe sogokuruza Dawidi ati:
‘Kuki amahanga yarubiye?
Kuki amoko yiha imigambi y'impfabusa?
26Abami bayo barahagurutse,
abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,
barikunganyije ngo barwanye Nyagasani,
barwanye n'Uwo yimikishije amavuta#n'Uwo yimikishije amavuta: cg na Kristo. Reba Zab 2.1-2..’
27Ni ukuri Herodi na Ponsiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'Abisiraheli bose bateraniye muri uyu mujyi, bahuza umugambi wo kurwanya Umugaragu wawe w'umuziranenge Yezu, uwo wimikishije amavuta#uwo wimikishije amavuta: ni ukuvuga Kristo. Reba 1 Yh 2.20.. 28Kwari ugusohoza imigambi wateganyije kuva kera kose ku bw'ububasha n'ubushake bwawe. 29None Nyagasani, witegereze ibikangisho byabo, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ibyawe dushize amanga. 30Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n'ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w'umuziranenge.”
31Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry'Imana bashize amanga.
Ubumwe bw'abemeye Yezu
32Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose. 33Nuko Intumwa za Kristo zikomeza guhamya ibyerekeye izuka rya Nyagasani Yezu zibivugana ububasha bukomeye, maze Imana isesekaza umugisha kuri bose. 34Nta n'umwe muri bo wagiraga icyo akena ngo akibure, ababaga bafite amasambu cyangwa amazu barabigurishaga, ikiguzi bakakizana 35bakagishyikiriza Intumwa za Kristo, kigasaranganywa hakurikijwe ubukene buri muntu afite.
36Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”. 37Yagurishije umurima yari afite ikiguzi agishyikiriza Intumwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy