YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 3

3
Ikirema gikizwa
1Umunsi umwe saa cyenda, ari cyo gihe cyo gusenga, Petero na Yohani bagiye mu rugo rw'Ingoro y'Imana. 2Hariho umuntu wavutse ari ikirema bahekaga buri munsi, bakamushyira ku irembo ry'Ingoro y'Imana ryitwa “Irembo ry'Igikundiro”, kugira ngo asabirize amafaranga abazaga mu rugo rw'Ingoro. 3Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu rugo rw'Ingoro na bo arabasaba. 4Petero na Yohani baramutumbira, maze Petero aramubwira ati: “Ngaho turebe!”
5Nuko uwo mugabo agumya kubahanga amaso agira ngo hari icyo bamuha.
6Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w'i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”
7Nuko amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa. Muri ako kanya, ibirenge bye n'ubugombambari birakomera. 8Nuko arabaduka arahagarara, atangira kugenda. Yinjirana na bo mu rugo rw'Ingoro y'Imana atambuka, yitera hejuru asingiza Imana. 9Rubanda rwose babonye agenda kandi asingiza Imana, 10bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry'Ingoro y'Imana bita iry'Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho.
Ijambo rya Petero
11Igihe uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, rubanda rwose barashika babasanga ku ibaraza ryitwa irya Salomo#ibaraza … Salomo: iryo baraza ryari mu rugo rw'Ingoro y'Imana, ahaherereye ku gikari kimwe abatari Abayahudi bemererwaga kugeramo. Reba Yh 10.23; Intu 5.12., baratangara cyane.
12Petero abibonye arababaza ati: “Bisiraheli, ni iki gitumye muduhanga amaso, nk'aho ari ububasha bwacu cyangwa se kubaha Imana kwacu byatumye uyu muntu ashobora gutambuka? 13Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14Mwihakanye uwo Muziranenge akaba n'Intungane, maze mu cyimbo cye musaba ko bababohorera umwicanyi. 15Nuko uwo Mugaba w'ubugingo we muramwica, ariko Imana iramuzura. Ni twe bagabo bo kubihamya. 16Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n'ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba.
17“None rero bavandimwe, nzi yuko mwebwe n'abategetsi banyu mwishe Yezu mutazi icyo mukora. 18Nyamara Imana ni yo yatumye biba bityo, ikurikije uko yari yaratumye abahanuzi bose kuvuga mbere ko Kristo agomba kubabazwa. 19Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, 20habeho ibihe byo guhemburwa bituruka kuri Nyagasani, kandi aboherereze Yezu ari we Kristo yabatoranyirije mbere. 21Yezu uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izahindura byose bishya, nk'uko yabivuze kera kose itumye abahanuzi bayo. 22Musa yaravuze ati: ‘Nyagasani Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye#umeze nkanjye: cg ikamutuma nkanjye. ukomoka muri mwe, muzumvire ibyo azababwira byose. 23Umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwe.’ 24Kandi abahanuzi bose uhereye kuri Samweli no ku bamukurikiye, igihe cyose bahanuraga bagushaga ku by'iyi minsi turimo. 25Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’ 26Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.”

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy