YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 5

5
Ananiya na Safira
1-2Ariko umugabo witwaga Ananiya amaze kumvikana n'umugore we Safira, agurisha isambu yabo maze yisigira igice cy'ikiguzi, igisigaye agishyikiriza Intumwa za Kristo. 3Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy'ikiguzi cy'isambu yawe? 4Mbese isambu utarayigurisha ntiyari iyawe, kandi umaze no kuyigurisha amafaranga ntiyari ayawe? Ni iki cyatumye wiyemeza kugenza utyo? Si abantu wabeshye ahubwo wabeshye Imana!”
5Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi araca, ababyumvise bose bashya ubwoba. 6Nuko abasore barahaguruka baramupfunya bajya kumuhamba.
7Hashize nk'amasaha atatu umugore we arinjira, ariko ntiyari azi ibyabaye. 8Petero aramubaza ati: “Cyo se ye, iki ni cyo kiguzi wowe n'umugabo wawe mwagurishije isambu yanyu?”
Aravuga ati: “Ni icyo ngicyo.”
9Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y'abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.” 10Ako kanya Safira amugwa imbere araca. Abasore binjiye basanga yapfuye, maze bajyana umurambo bawuhamba iruhande rw'uw'umugabo we. 11Umuryango wose wa Kristo n'abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.
Intumwa za Kristo zikora ibitangaza byinshi
12Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo#ibaraza rya Salomo: reba 3.11 (sob). bahuje umutima. 13Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n'umwe watinyukaga kuhabasanga. 14Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n'abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani. 15Ibyo Intumwa zakoraga byatumaga abantu bazana abarwayi mu mihanda y'umujyi, bakabaryamisha ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo igihe Petero ahita nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo. 16Nuko rubanda nyamwinshi bagashika baturutse mu mijyi ikikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n'abahanzweho n'ingabo za Satani maze bose bagakira.
Intumwa zitotezwa
17Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry'Abasaduseyi bashengurwa n'ishyari. 18Nuko bafata izo Ntumwa za Kristo bazishyira muri gereza rusange. 19Nyamara muri iryo joro umumarayika wa Nyagasani akingura inzugi za gereza, abajyana hanze arababwira ati: 20“Nimugende muhagarare mu rugo rw'Ingoro y'Imana, mubwire abantu iby'ubu bugingo bushya byose.” 21Babyumvise bahita binjira mu rugo rw'Ingoro mu museke, batangira kwigisha.
Umutambyi mukuru na bagenzi be baraza, bakoranya urukiko rw'ikirenga rugizwe n'abahagarariye Abisiraheli bose, ni ko gutuma ngo bavane Intumwa muri gereza. 22Abatumwe kubazana bageze muri gereza ntibabasangamo. Nuko baragaruka baravuga bati: 23“Twasanze gereza idanangiye n'abarinzi bahagaze ku nzugi, ariko dukinguye ntitwagira n'umwe dusangamo.” 24Babyumvise batyo umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abakuru bo mu batambyi, birabayobera bibaza uko bizagenda.
25Nuko umuntu araza arababwira ati: “Dore ba bagabo mwashyize muri gereza bahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana, barigisha rubanda!” 26Uwo mutware ajyana n'abarinzi, bazana Intumwa batazakuye kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.
27Nuko bazihagarika imbere y'urukiko, maze Umutambyi mukuru arababaza ati: 28“Twari twarabihanangirije kutigisha mwitwaje iryo zina, none inyigisho zanyu mwazikwije i Yeruzalemu mushaka kutugerekaho amaraso y'uwo muntu”.
29Petero n'izindi Ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta kumvira abantu. 30Imana ya ba sogokuruza yazuye Yezu mumaze kumwica mumubambye ku musaraba, 31imushyira hejuru iburyo bwayo#imushyira … bwayo: cg ashyirwa hejuru n'ububasha bwayo. Reba 2.33. ngo abe Umutegetsi n'Umukiza, kugira ngo ashoboze Abisiraheli kwihana ngo bababarirwe ibyaha. 32Turi abagabo bo kubihamya – twe na Mwuka Muziranenge, uwo Imana yahaye abayumvira.”
33Babyumvise batyo umujinya urabasya bashaka kubica. 34Ariko muri urwo rukiko hari Umufarizayi witwaga Gamaliyeli, umwigisha w'Amategeko wubahwaga n'abantu bose. Arahaguruka ategeka ko baheza Intumwa akanya gato. 35Nuko abwira abari mu rukiko ati: “Bisiraheli, mwitondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! 36Hambere aha Teyuda yadutse avuga ko ari umuntu ukomeye, abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara amaze kwicwa abantu be bose baratatana, ibyo yari atangiye birayoyoka. 37Nyuma ye mu minsi y'ibarura, haduka Yuda w'Umunyagalileya arigomeka#Yuda … arigomeka: byabaye mu mwaka wa 6 N.K., abantu benshi baramukurikira. Nuko na we aricwa, abari baramwemeye bose baratatana. 38Mureke mbagire inama: ntimugire icyo mutwara bariya bagabo mubihorere. Niba ibyo batekereza n'ibyo bakora bikomoka ku bantu bizayoyoka. 39Ariko niba bikomoka ku Mana koko ntimuzabasha kubatsinda. Muramenye hato mutaba murwanya Imana.”
Nuko bemera iyo nama, 40bahamagaza za Ntumwa barazikubita, bazibuza rwose kongera kwigisha ibyerekeye Yezu maze barazirekura. 41Intumwa ziva mu rukiko zishimira ko zemerewe gusuzugurwa zihōrwa Yezu, zibyita amahirwe. 42Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy