YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohani 5

5
Kwizera Umwana w'Imana
1Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w'Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n'urubyaro rwe. 2Iyo dukunze Imana tugakora ibyo idutegeka, ubwo ni bwo tumenya ko dukunda abana b'Imana. 3Uku ni ko gukunda Imana: ni ugukurikiza amategeko yayo kandi amategeko yayo ntagoye, 4kuko uwabaye umwana w'Imana wese atsinda isi kandi insinzi y'isi ngiyi: ni ukwizera Yezu kwacu. 5Mbese ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w'Imana?
Ubuhamya ku Mwana w'Imana
6Yezu Kristo ni we waje ku bw'amazi no ku bw'amaraso#amazi … amaraso: abenshi bibwira ko amazi avuga ukubatizwa kwa Yezu (Lk 3.21-22), naho amaraso akavuga urupfu rwe. Abandi bibwira ko bivuga ibyo muri Yh 19.34., atari ku bw'amazi gusa ahubwo ni ku bw'amazi n'amaraso. Mwuka kandi ni we uhamya ibyo, kuko Mwuka ari ukuri. 7Hari ibimenyetso bitatu bibihamya: 8Mwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo uko ari bitatu birahuje. 9Niba twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya byo birabitambutse cyane, kuko yo yahamije ibyerekeye Umwana wayo. 10Bityo rero uwemera Umwana w'Imana umutima we umwemeza ibyo, naho utamwemera aba yise Imana inyabinyoma, kuko aba atemeye ibyo Imana yahamije byerekeye Umwana wayo. 11Icyo yahamije ni iki: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo tubuherwa mu Mwana wayo. 12Ufite Umwana w'Imana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.
Kumenya ko ufite ubugingo buhoraho
13Ibyo mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho, mwebwe abemera Umwana w'Imana. 14Ikidutera kuyizera ntacyo twishisha ni iki: tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu gihuje n'uko ishaka. 15Ubwo kandi tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tumenya ko icyo tuyisabye tuba tumaze kugihabwa.
16Nihagira ubona umuvandimwe we akora icyaha kitari icyo kumujyana mu rupfu rw'iteka, namusabire. Imana izamuha ubugingo, niba koko icyo cyaha atari icyo kumujyana mu rupfu. Icyakora icyaha kijyana mu rupfu rw'iteka kibaho. Simvuga ko mwasabira ukora icyo ngicyo. 17Ubugome bwose umuntu agira bumubera icyaha, ariko icyaha cyose si ko kijyana umuntu mu rupfu rw'iteka.
18Tuzi ko uwabaye umwana w'Imana wese adakomeza gukora ibyaha, kuko Yezu Umwana wayo amurinda#Yezu … amurinda: cg uwabyawe n'Imana yirinda. maze Sekibi ntagire icyo amukoraho.
19Tuzi yuko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bagengwa na Sekibi.
20Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!
21Bana banjye, mwirinde gusenga ibigirwamana.

Currently Selected:

1 Yohani 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy