YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 104

104
1Mutima wanjye, himbaza Uwiteka,
Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane,
Wambaye icyubahiro no gukomera.
2Wambara umucyo nk'umwenda,
Usanzura ijuru nk'umwenda ukinze mu ihema.
3Ashinga inkingi z'insenge ze ku mazi,
Ibicu abigira igare rye,
Agendera ku mababa y'umuyaga.
4 # Heb 1.7 Agira abamarayika be imiyaga,
Abagaragu be abagira umuriro waka.
5Yashyiriyeho imfatiro z'isi,
Kugira ngo itanyeganyega iteka.
6Wayambitse inyanja nk'umwenda,
Amazi atwikīra imisozi miremire.
7Ahungishwa no guhana kwawe,
Yirukishwa no guhinda kw'inkuba yawe,
8(Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka),
Agera ahantu wayategekeye.
9Wayategekeye ingabano atabasha kurenga,
Kugira ngo atagaruka akarengera isi.
10Yohereza amasōko mu bikombe,
Imigezi itemba hagati y'imisozi.
11Inyobwa n'inyamaswa zose zo mu ishyamba,
Imparage na zo zishira inyota.
12Inyoni n'ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi,
Bijwigirira mu mashami.
13Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze,
Ubutaka buhazwa n'imbuto z'imirimo yawe.
14Amereza inka ubwatsi,
Ameza imboga zo kugaburira abantu,
Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka,
15Na vino yishimisha imitima y'abantu,
Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta,
Kandi ngo umutsima uhe imitima y'abantu gukomera.
16Ibiti by'Uwiteka birahaga,
Imyerezi y'i Lebanoni yateye.
17Iyo inyoni n'ibisiga byarikaho ibyari,
Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi.
18Imisozi miremire ni iy'ihene zo mu ishyamba,
Ibitare ni ubuhungiro bw'inkwavu.
19Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe,
Izuba rizi igihe rirengera.
20Uzana umwijima rikaba ijoro,
Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka.
21Imigunzu y'intare yivugira umuhīgo wayo,
Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo.
22Izuba ryarasa zikagenda,
Zikaryama mu masenga yazo.
23Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo,
No ku muruho wabo bakageza nimugoroba.
24Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy'uburyo bwinshi!
Yose wayikoresheje ubwenge,
Isi yuzuye ubutunzi bwawe.
25Dore iriya nyanja nini ngari,
Irimo ibigenda bitabarika,
Inyamaswa ntoya n'inini.
26 # Yobu 40.25; Zab 74.14; Yes 27.1 Ni ho inkuge zigenda,
Ni ho Lewiyatani#Lewiyatani: reba Zab 74.14; ahangaha ni urufi runini cyane. iri waremeye kuyikiniramo.
27Ibyo byose bigutegerereza,
Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo.
28Biyora ibyo ubihaye,
Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza.
29Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi,
Ubikuramo umwuka bigapfa,
Bigasubira mu mukungugu wabyo.
30Wohereza umwuka wawe bikaremwa,
Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya.
31Icyubahiro cy'Uwiteka gihoreho iteka,
Uwiteka yishimira imirimo ye.
32Ni we ureba isi igahinda umushyitsi,
Akora ku misozi igacumba.
33Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo.
34Ibyo nibwiye biyinezeze,
Nanjye nzajya nishimira Uwiteka.
35Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi,
Ababi be kubaho ukundi.
Mutima wanjye, himbaza Uwiteka.
Haleluya.#Haleluya risobanura ngo “Nimushime Uwiteka.”

Currently Selected:

Zaburi 104: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy