YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 103

103
1 Zaburi ya Dawidi.
Mutima wanjye himbaza Uwiteka,
Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera.
2Mutima wanjye himbaza Uwiteka,
Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.
3Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose,
Agakiza indwara zawe zose,
4Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo,
Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk'ikamba,
5Agahaza ubusaza bwawe ibyiza,
Agatuma usubira mu busore bushya,
Bumeze nk'ubw'ikizu.
6Uwiteka akora ibyo gukiranuka,
Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa.
7Yamenyesheje Mose inzira ze,
Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli.
8 # Yak 5.11 Uwiteka ni umunyebambe n'umunyambabazi,
Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi.
9Ntakomeza kurwana iteka,
Ntagumana umujinya iminsi yose.
10Ntiyatugiriye ibihwanye n'ibyaha byacu,
Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.
11Nk'uko ijuru ryitaruye isi,
Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana.
12Nk'uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,
Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.
13Nk'uko se w'abana abagirira ibambe,
Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.
14Kuko azi imiremerwe yacu,
Yibuka ko turi umukungugu.
15Iby'umuntu, iminsi ye imeze nk'iy'ubwatsi,
Nk'ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha.
16Kuko umuyaga urunyuraho rugashira,
Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi.
17Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha,
Zahereye kera kose zizageza iteka ryose,
Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo.
18Ni ko agirira abitondera isezerano rye,
Bakibuka amategeko ye bakayakomeza.
19Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru,
Ubwami bwe butegeka byose.
20Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe,
Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye,
Mukumvira ijwi ry'ijambo rye.
21Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe,
Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.
22Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe,
Mumuhimbarize ahantu ategeka hose.
Mutima wanjye, himbaza Uwiteka.

Currently Selected:

Zaburi 103: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy