YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 102

102
1 Gusenga k'umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y'Uwiteka.
2Uwiteka, umva gusenga kwanjye,
Gutaka kwanjye kukugereho.#102.2-29: iyi mirongo ihwanye na 102.1-28 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w'umubabaro wanjye,
Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo,
Unsubize vuba.
4Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi,
Amagufwa yanjye yaka nk'urumuri.
5Umutima wanjye umeze nk'ubwatsi bukubiswe urumye,
Kuko nibagirwa kurya umutsima wanjye.
6Ijwi ryo kuniha kwanjye,
Ritumye amagufwa yanjye yumatana n'inyama yanjye.
7Meze nk'uruyongoyongo rwo mu butayu,
Mpindutse nk'igihunyira cyo mu misaka.
8Mba maso,
Mpindutse nk'igishwi kiri ku ipfundo ry'inzu cyonyine.
9Abanzi banjye barantuka umunsi ukira,
Abashajijwe no kundakarira bangize intukano.
10Kuko ndya ivu nk'umutsima,
Mvanga ibyo nywa n'amarira,
11Ku bw'uburakari bwawe n'umujinya wawe,
Kuko wanteruye ukanta.
12Iminsi yanjye ihwanye n'igicucu kirehutse,
Kandi numye nk'ubwatsi.
13Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y'ubwami iteka,
Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.
14Uzahaguruka ubabarire i Siyoni,
Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye,
Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.
15Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho,
Bababarira umukungugu waho.
16Bizatuma amahanga yubaha izina ry'Uwiteka,
N'abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe,
17Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni,
Kandi abonekanye icyubahiro cy'ubwiza bwe,
18Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero,
Adasuzuguye gusenga kwabo.
19Ibyo bizandikirwa ab'igihe kizaza,
Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka.
20Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he,
Uwiteka arebeye isi mu ijuru,
21Kugira ngo yumve kuniha kw'imbohe,
Abohore abategekewe gupfa,
22Ngo abantu bogereze izina ry'Uwiteka i Siyoni,
N'ishimwe rye i Yerusalemu,
23Ubwo amahanga n'ibihugu by'abami,
Bizateranira gukorera Uwiteka.
24Yacishirije bugufi imbaraga zanjye mu nzira,
Yagabanije iminsi yanjye.
25Ndavuga nti “Mana yanjye,
Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye,
Imyaka yawe ihoraho ibihe byose.
26 # Heb 1.10-12 Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw'isi,
N'ijuru ni umurimo w'intoki zawe.
27Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho,
Ibyo byose bizasaza nk'umwenda,
Uzabihindura nk'uko imyambaro ikuranwa,
Bibe bihindutse ukundi.
28Ariko wowe ho uri uko wahoze,
Imyaka y'ubugingo bwawe ntizashira.
29Abana b'abagaragu bawe bazahora mu gihugu,
Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.”

Currently Selected:

Zaburi 102: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy