YouVersion Logo
Search Icon

Abanyefezi 3

3
Umurimo wa Pawulo mu batari Abayahudi
1Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi. 2Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo. 3Yampishuriye ibanga ryayo irimenyesha neza. Namaze kubyandika mu magambo make, 4muyasomye mubasha kwiyumvira ukuntu nasobanukiwe iryo banga rya Kristo. 5Ni ibanga ritigeze rimenyeshwa abantu ba kera, ariko ubu Imana yarihishuriye intore zayo z'Intumwa n'abahanuzi, ikoresheje Mwuka wayo. 6Iryo banga ni uko kubera Ubutumwa bwiza, abanyamahanga kimwe n'Abisiraheli bafite uruhare ku munani w'Imana, bakaba ingingo z'umubiri umwe kandi bagasangira ibyo yasezeranye muri Kristo Yezu.
7Kubera ubuntu yangiriye n'impano yangabiye, nashinzwe umurimo wo kwamamaza ubwo Butumwa mbikesha ububasha bwayo butwarira muri jye. 8Jyewe urutwa n'uworoheje cyane mu ntore z'Imana, yangiriye ubwo buntu bwo gutangariza abatari Abayahudi iyo nkuru nziza, yerekeye ubukungu buboneka muri Kristo burenze ubwenge bw'umuntu, 9no gusobanurira abantu bose uko umugambi w'Imana ugomba gusohozwa. Uwo mugambi ni ibanga Imana Umuremyi wa byose yazigamye uhereye kera kose, 10kugira ngo ubu imenyeshe ibinyabutware n'ibinyabushobozi “by'ahantu ho mu ijuru”, ubwenge bwayo bw'ingeri nyinshi ikoresheje Umuryango wayo. 11Ni uko Imana yabikoze ikurikije umugambi wayo uhoraho, yateganyirije muri Kristo Yezu Umwami wacu. 12Ni na we uduhesha uburenganzira bwo kwegera Imana nta cyo twishisha, bitewe n'icyizere tumufitiye. 13Ni cyo gituma mbasaba kudacogozwa n'amakuba ndimo kubera mwe, kuko ari yo abazanira inyungu.
Urukundo rwa Kristo
14Ni yo mpamvu mpfukamira Imana Data, 15uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ishingiyeho. 16Ndayisaba ngo ikurikije ubwinshi bw'umutungo w'ikuzo ryayo, ibahe ububasha mukomezwe umutima mubikesha Mwuka wayo, 17kugira ngo Kristo ature muri buri muntu bitewe n'uko amwizera. Ndasaba kandi ngo mushorere imizi mu rukundo rwe murwubakeho, 18maze hamwe n'izindi ntore z'Imana zose, muhabwe ububasha bwo gusobanukirwa ubugari n'umurambararo by'urukundo rwa Kristo, ndetse n'ubujyakuzimu n'ubuhagarike bwarwo. 19Ni bwo muzamenya urwo rukundo rwe rurenze ubwenge bw'umuntu, bityo mwuzuzwe kamere yose y'Imana ibasenderemo.
20Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe, 21nihabwe ikuzo mu Muryango wayo no muri Kristo Yezu iteka ryose, uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

Currently Selected:

Abanyefezi 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy