YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 5

5
Iteka ryaciriwe ku batunzi b'abanyabugugu
1Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiye kuzabona. 2#Mat 6.19 Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi, 3izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka. 4#Guteg 24.14-15 Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo. 5Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. 6Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.
Kwihangana no kutarahira no gusenga no kuyobora abayobye
7Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba. 8Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye.
9Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi. 10Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. 11#Yobu 1.21-22; 2.10; Zab 103.8 Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.
12 # Mat 5.34-37 Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka.
13Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. 14#Mar 6.13 Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami. 15Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.
16Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. 17#1 Abami 17.1; 18.1 Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa. 18#1 Abami 18.42-45 Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.
19Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora, 20#Imig 10.12; 1 Pet 4.8 mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.

Currently Selected:

Yakobo 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy