YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 4

4
1Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? 2Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba, 3murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. 4Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi butera kwangwa n'Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduye umwanzi w'Imana. 5Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari”? 6#Imig 3.34 Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”
7Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. 8Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima. 9Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda. 10Mwicishe bugufi imbere y'Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.
11Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza. 12Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza?
13 # Imig 27.1 Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w'inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”, 14nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. 15Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.” 16Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.
17Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Currently Selected:

Yakobo 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy