YouVersion Logo
Search Icon

Abefeso 3

3
Ubwiru bw'Imana bwo gukiza abanyamahanga
1Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga. 2Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugabura ubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu, 3ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk'uko nabanje kwandika mu magambo make. 4#Kolo 1.26-27 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko. 5Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'Umwuka, 6yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiri umwe natwe, abaheshejwe n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.
7Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo. 8Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka, 9njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose, 10kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka#bwo . . . umwuka: cyangwa, bw'ahantu ho mu ijuru., bamenyeshwe n'Itorero ubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi 11nk'uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu. 12Muri we ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye. 13Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n'amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.
Pawulo asabira Abefeso
14Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese, 15uwo imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa,#imiryango . . . yitirirwa: cyangwa, umuryango wose w'abo mu ijuru n'abo mu isi witirirwa. 16ngo abahe nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we, 17kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, 18muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera bose ubugari n'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, 19mumenye n'urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw'Imana.
20Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, 21icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry'ibihe bidashira, Amen.

Currently Selected:

Abefeso 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy