YouVersion Logo
Search Icon

Abefeso 2

2
Gukizwa n'ubuntu
1 # Kolo 2.13 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, 2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.
4Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka#mu ijuru mu buryo bw'umwuka: cyangwa, ahantu ho mu ijuru. turi muri Kristo Yesu, 7kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu. 8Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. 9Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, 10kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Abanyamahanga n'Abayuda ni bamwe muri Kristo
11Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n'intoki ku mubiri bita abatakebwe, 12mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n'Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y'ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. 13Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo. 14Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, 15#Kolo 2.14 amaze gukuzaho amategeko y'iby'imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo, 16#Kolo 1.20 kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n'Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.
17 # Yes 57.19 Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw'amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufi na bo ababwira iby'amahoro, 18kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.
19Nuko ntimukiri abashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana, 20kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. 21Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. 22Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka.

Currently Selected:

Abefeso 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy