YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 11

11
Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro
1 # 1 Kor 4.16; Fili 3.17 Mugere ikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo.
2Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk'uko nayibahaye. 3Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w'umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w'umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. 4Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we. 5Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza. 6Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe. 7#Itang 1.26-27 Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y'Imana n'ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw'umugabo we 8#Itang 2.18-23 kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo. 9Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw'umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw'umugabo. 10Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw'abamarayika. 11Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n'umugabo atabaho hatariho umugore. 12Nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n'umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.
13Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe? 14Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni, 15naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy'umwambaro wo ku mutwe. 16Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk'uwo ashaka, kandi n'amatorero y'Imana ntawufite.
Ibidakwiriye gukorwa mu Ifunguro ryera
(Mat 26.26-29; Mar 14.22-25; Luka 22.14-20)
17Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma. 18Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato, 19kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo. 20Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri, 21kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa. 22Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry'Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.
23Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima 24akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” 25#Kuva 24.6-8; Yer 31.31-34 N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”
26Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw'Umwami Yesu kugeza aho azazira. 27Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami. 28Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, 29kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. 30Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. 31Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza. 32Nyamara iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n'ab'isi.
33Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane. 34Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.

Currently Selected:

1 Abakorinto 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy