YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 10

10
Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi
1 # Kuva 13.21-22; 14.22-29 Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, 2bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose, 3#Kuva 16.35 bose bagasangira bya byokurya by'Umwuka na bya byokunywa by'Umwuka, 4#Kuva 17.6; Kub 20.11 kuko banywaga ku gitare cy'Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo. 5#Kub 14.29-30 Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.
6 # Kub 11.4 Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje. 7#Kuva 32.6 Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk'uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk'uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.” 8#Kub 25.1-18 Kandi ntimugasambane nk'uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu ku munsi umwe. 9#Kub 21.5-6 Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka. 10#Kub 17.6-14 Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi.
11Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe.
12Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. 13Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Ibyerekeye gusenga ibishushanyo
14Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo. 15Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby'ukuri koko. 16#Mat 26.26-28; Mar 14.22-24; Luka 22.19-20 Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo? Gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo? 17Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe.
18 # Lewi 7.6 Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro? 19Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu? 20#Guteg 32.17 Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni. 21Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni. 22#Guteg 32.21 Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko?
Umudendezo n'urukundo bya Gikristo
23 # 1 Kor 6.12 Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose. 24Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.
25Ibiguzwe mu iguriro ry'inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw'umutima uhana, 26#Zab 24.1 kuko isi n'ibiyuzuye ari iby'Uwiteka.
27Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutima uhana. 28Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw'uwo ubivuze no ku bw'umutima uhana, 29icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.
Ni iki cyatuma umudendezo mfite uhinyurwa n'umutima uhana w'undi muntu?#Ni . . . muntu?: cyangwa, Kuko umudendezo mfite udashinzwe umutima uhana w'undi muntu. 30Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?
31Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. 32Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry'Imana, 33nk'uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.

Currently Selected:

1 Abakorinto 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy