YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 5

5
Kubana amahoro n'Imana
1Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y'Imana, tubana#tubana: cg tubane. amahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu. 2Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw'Imana dushingiyeho kubera kumwizera. Noneho dufite#dufite: cg tugire. ishema kuko twiringira kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana. 3Si ibyo gusa ahubwo dufite#dufite: cg tugire. n'ishema ry'amakuba yacu kuko tuzi ko amakuba atera kwihangana, 4kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana. 5Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n'isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe.
6Koko rero ku gihe Imana yateganyije twe tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana. 7Birakomeye kubona umuntu wemera gupfira intungane, icyakora ahari hari uwakwiyemeza gupfira umunyangeso nziza. 8Ariko Imana yatweretse ukuntu idukunda, igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. 9Noneho ubwo twagizwe intungane imbere y'Imana n'amaraso ye, tuzarushaho gukizwa uburakari bwayo tubikesha Kristo. 10Igihe twari tukiri abanzi b'Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n'urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe. 11Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n'Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo.
Adamu na Kristo
12Ibyaha byazanywe ku isi n'umuntu umwe ari we Adamu, kandi ni byo byazanye urupfu. Bityo urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. 13No mu gihe Imana yari itaratanga Amategeko ibyaha byahoze ku isi, icyakora ntawashoboraga kubihanirwa igihe nta mategeko ahari. 14Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n'igicumuro cya Adamu.
Adamu ni ishusho y'uwagombaga kuza. 15Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n'impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy'umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw'Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n'impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda! 16Impano y'Imana kandi nta wayigereranya n'icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y'icyaha cy'umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y'Imana yatanzwe nyuma y'ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana. 17Koko rero igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye urupfu ruganza mu bantu, bitewe na wa muntu. Ni na ko rero abagiriwe ubuntu busesuye, bakagabirwa impano yo gutunganira Imana, bazarushaho kuganza mu bugingo buhoraho babikesha umuntu umwe ari we Yezu Kristo.
18Nuko rero nk'uko igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye bose baba abo gucirwa iteka, ni na ko umurimo utunganye wakozwe n'umuntu umwe uhesha bose ubutungane bubageza ku bugingo. 19Koko rero nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k'umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana.
20Amategeko yo yazanywe no kugira ngo ibicumuro bigwire, ariko aho ibyaha byagwiriye, ubuntu Imana igira bwarushijeho gusākara. 21Noneho nk'uko ibyaha byaganje mu bantu bibageza mu rupfu, ni na ko ubuntu bw'Imana buganza bushingiye ku butungane, kugira ngo bubageze ku bugingo buhoraho ku bwa Yezu Kristo Umwami wacu.

Currently Selected:

Abanyaroma 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy