YouVersion Logo
Search Icon

Luka 22

22
Abakuru b'Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
(Mt 26.1-5,14-16; Mk 14.1-2,10-11; Yh 11.45-53)
1Iminsi mikuru y'imigati idasembuye ari na yo bita Pasika y'Abayahudi yari yegereje. 2Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bashakaga uburyo bakwicisha Yezu, ariko bagatinya rubanda.
Yuda yemera kugambanira Yezu
(Mt 26.14-16; Mk 14.10-11)
3Nuko Satani yinjira muri Yuda bītaga Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri. 4Ajya kuvugana n'abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, bumvikana uburyo azabashyikiriza Yezu. 5Baranezerwa bamusezeranya amafaranga. 6Nuko Yuda arabyemera, asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza rubanda batabizi.
Abigishwa bategura ifunguro rya Pasika
(Mt 26.17-25; Mk 14.12-21; Yh 13.21-30)
7Ku munsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, ari wo babāgagaho umwana w'intama wa Pasika, 8Yezu atuma Petero na Yohani ati: “Nimugende mudutegurire ifunguro rya Pasika turi busangire.”
9Baramubaza bati: “Urashaka ko turitegurira hehe?”
10Arabasubiza ati: “Nimugera mu mujyi muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. 11Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha aravuze ngo utwereke icyumba ari busangiriremo n'abigishwa be ifunguro rya Pasika.’ 12Uwo muntu ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro, abe ari ho mutunganyiriza ifunguro rya Pasika.”
13Baragenda basanga ari nk'uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika.
Ifunguro rihamya Isezerano rishya
(Mt 26.26-30; Mk 14.22-26; 1 Kor 11.23-25)
14Igihe kigeze, Yezu yicarana n'Intumwa ze barafungura. 15Arababwira ati: “Mbega ukuntu nifuje gusangira namwe iby'uyu Munsi wa Pasika ntarababazwa! 16Ndabamenyesha ko ntazongera kurya ifunguro rya Pasika, kugeza igihe icyo rishushanya kizaba gisohojwe mu bwami bw'Imana.”
17Nuko afata igikombe, ashimira Imana aravuga ati: “Nimwakire musangire! 18Mbabwire kandi: kuva ubu sinzongera kunywa divayi kugeza igihe Imana izaba ishinze ubwami bwayo.”
19Hanyuma afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
20Bamaze gufungura afata n'igikombe aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n'abayo, rikaba ryemejwe n'amaraso yanjye amenwe ku bwanyu. 21Nyamara dore ungambanira ari hano, turi kumwe ku meza. 22Koko Umwana w'umuntu agiye gupfa nk'uko Imana yabigennye. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano.”
23Nuko batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we.
Abigishwa bibaza umukuru muri bo
24Abigishwa ba Yezu batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo. 25Nuko Yezu arababwira ati: “Abami b'amahanga bayatwaza igitugu, kandi abayategeka bakunda kwitwa abagiraneza. 26Ariko mwebwe ntimukagenze mutyo. Ahubwo umukuru muri mwe ajye agenza nk'umuto, kandi utegeka ajye amera nk'ukorera abandi. 27Mbese ye, umukuru ni uwuhe, ni uri ku meza afungura cyangwa ni umuhereza? Ese si uri ku meza? Jyewe rero ndi muri mwe meze nk'ubahereza. 28Icyakora ni mwebwe mutantereranye igihe nageragezwaga. 29Nuko rero mbateganyirije ubwami nk'uko nanjye Data yabunteganyirije, 30kugira ngo muzarye kandi munywe dusangirira mu bwami bwanjye, maze mwicare ku ntebe za cyami mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.”
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mt 26.31-35; Mk 14.27-31; Yh 13.36-38)
31Nuko abwira Petero ati: “Yewe ga Simoni! Satani yabasabye Imana ngo abashungure nk'uko bashungura ingano. 32Icyakora wowe nagusabiye ku Mana kugira ngo utareka kunyizera, kandi numara kungarukira uzakomeze abavandimwe bawe.”
33Petero aramubwira ati: “Nyagasani, jyewe niyemeje kujyana nawe, naho nafunganwa nawe ndetse naho napfana nawe.”
34Yezu aramusubiza ati: “Petero, reka nkubwire: iri joro inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.”
Yezu ababwira kwitegura ibigiye kuba
35Hanyuma Yezu arababaza ati: “Ubwo nabatumaga nta mafaranga mufite, nta mufuka nta n'inkweto, mbese hari icyo mwabuze?”
Baramusubiza bati: “Nta cyo.”
36Nuko arababwira ati: “Noneho rero ufite amafaranga ayajyane, ufite umufuka na we awujyane, kandi udafite inkota agurishe umwitero we ayigure. 37Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Yashyizwe mu mubare w'abagome.’ Dore mbabwire: ibyo byanditswe bigomba kumbaho, kuko ibyamvuzweho biri hafi kuba.”
38Baravuga bati: “Nyagasani, ngizi inkota ebyiri!”
Na we arababwira ati: “Zirahagije#Zirahagije: cg Si ngombwa..”
Yezu asengera ku Musozi w'Iminzenze
(Mt 26.36-46; Mk 14.32-42)
39Nuko Yezu arasohoka ajya ku Musozi w'Iminzenze nk'uko yari asanzwe abigenza, n'abigishwa be baramukurikira. 40Ahageze arababwira ati: “Nimusenge mutagwa mu bishuko.”
41Hanyuma arabītarura ajya nk'aho umuntu yatera ibuye, arapfukama arasenga ati: 42“Data, niba ubishaka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro#igikombe cy'umubabaro: reba Mt 20.22 (sob).. Icyakora bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
[ 43Nuko umumarayika ava mu ijuru, abonekera Yezu aramukomeza. 44Yari yashegeshwe n'ishavu, bituma arushaho gusenga cyane. Abira ibyuya bisa n'amaraso atonyanga.]
45Amaze gusenga, arahaguruka asubira aho abigishwa be bari, asanga basinziriye kubera agahinda. 46Nuko arababwira ati: “Ko musinziriye? Nimubyuke musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko.”
Bafata Yezu
(Mt 26.47-56; Mk 14.43-50; Yh 18.3-11)
47Akivuga ibyo haza igitero cy'abantu. Uwitwaga Yuda, umwe muri ba bigishwa cumi na babiri yari abarangaje imbere, yegera Yezu ngo amusome. 48Yezu aramubaza ati: “Ni ko se Yuda, uragambanira Umwana w'umuntu umusoma?”
49Abari kumwe na Yezu babonye ibigiye kuba, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese dukure inkota turwane?”
50Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo.
51Yezu arababwira ati: “Nimusigeho!” Nuko akora uwo mugaragu ku gutwi aramukiza.
52Hanyuma Yezu abaza abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, n'abakuru b'imiryango bari baje kumufata ati: “Kuki muje mwitwaje inkota n'amahiri nk'abaje gufata igisambo? 53Iminsi yose nahoranaga namwe mu rugo rw'Ingoro y'Imana, ntimugire icyo munkoraho. None iki gihe ni icyanyu kuko ari icy'ububasha bw'ikibi.”
Petero yihakana Yezu
(Mt 26.57-58,69-75; Mk 14.53-54,66-72; Yh 18.12-18,25-27)
54Bafata Yezu baramujyana bamugeza mu nzu y'Umutambyi mukuru, Petero amukurikirira kure. 55Nuko bacana umuriro hagati mu rugo bicara bawukikije, na Petero yicarana na bo. 56Mu gihe Petero yicaye aho hafi y'umuriro, umuja aramwitegereza aravuga ati: “Uriya na we yari kumwe na Yezu.”
57Petero arabihakana ati: “Reka simuzi wa mugore we!”
58Hashize akanya gato, undi muntu abonye Petero aravuga ati: “Nawe uri uwo muri bo!”
Ariko Petero aramusubiza ati: “Reka wa mugabo we, sindi uwo muri bo!”
59Haza guhita nk'isaha, undi muntu avuga akomeje ati: “Ni impamo uyu muntu na we yari kumwe na Yezu. Dore ni n'Umunyagalileya!”
60Petero arasubiza ati: “Wa mugabo we, icyo ushaka kuvuga sinkizi!”
Akivuga atyo inkoko irabika. 61Nuko Nyagasani arahindukira yitegereza Petero, maze Petero yibuka ijambo Nyagasani yari yamubwiye agira ati: “iri joro, inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.” 62Nuko asohoka ashavuye, ararira cyane.
Yezu agirirwa nabi
(Mt 26.67-68; Mk 14.65)
63Abantu bari barinze Yezu baramunnyega ari na ko bamukubita, 64bakamupfuka mu maso bakavuga bati: “Hanura, ni nde ugukubise?” 65Nuko bakomeza kumutuka ibitutsi byinshi.
Yezu ajyanwa mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi
(Mt 26.59-66; Mk 14.55-64; Yh 18.19-24)
66Bumaze gucya, abagize urukiko rw'ikirenga ari bo bakuru b'imiryango y'Abayahudi, n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko baraterana. Bahamagaza Yezu 67baramubwira bati: “Niba uri Kristo bitubwire!”
Yezu arabasubiza ati: “Naho nabibabwira nte ntimwanyemera. 68Ikindi kandi, ningira icyo mbabaza ntabwo muri bunsubize. 69Nyamara mu gihe gito Umwana w'umuntu agiye kwicara ku ntebe ya cyami, iburyo bw'Imana Nyirububasha.”
70Nuko bose baramubaza bati: “Ni wowe rero Mwana w'Imana?”
Arabasubiza ati: “Murabyivugiye ndi we.”
71Nuko baravuga bati: “Turacyashaka abagabo b'iki se kandi, ko abivuze ubwe twiyumvira!”

Currently Selected:

Luka 22: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy