YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 4

4
Yezu n'Umunyasamariyakazi
1Abafarizayi bumva ko Yezu yunguka abigishwa, kandi ko abatiza abantu benshi kuruta Yohani – 2nyamara si Yezu wabatizaga ahubwo ni abigishwa be. 3Nuko rero Yezu ava muri Yudeya asubira muri Galileya. 4Kugira ngo agereyo yagombaga kwambukiranya intara ya Samariya.
5Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. 6Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita. 7Umunyasamariyakazi aza kuvoma, Yezu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.” 8Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mujyi guhaha.
9Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya.
10Yezu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi ubuntu Imana igira n'ugusabye amazi uwo ari we, wajyaga kumusaba akaguha amazi y'ubugingo!”
11Umugore aramubaza ati: “None se mutware, ko nta kivomesho ufite iriba rikaba ari rirerire, ayo mazi y'ubugingo wayakura he? 12Mbese waba uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, akanywa amazi yaryo we n'abana be n'amatungo ye?”
13Yezu aramusubiza ati: “Unywa kuri aya mazi wese arongera akagira inyota, 14naho uzanywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota ukundi. Ahubwo ayo mazi nzamuha azaba isōko idudubiza muri we, imuhesha ubugingo buhoraho.”
15Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota ngo ngaruke hano kuvoma!”
16Yezu aramubwira ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”
17Umugore aramusubiza ati: “Nta mugabo mfite.”
Yezu ati: “Ushubije neza ko nta mugabo ufite, 18kuko washatse abagabo batanu kandi n'uwo mubana ubu akaba atari uwawe. Ibyo ubivuze ukuri.”
19Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. 20Ba sogokuruza basengeraga Imana kuri uriya musozi#uriya musozi: ni Gerizimu, ni ho Abanyasamariya bari bariyubakiye Ingoro y'Imana., naho mwebwe Abayahudi mukemeza ko ari i Yeruzalemu abantu bagomba kuyisengera.”
21Yezu aramubwira ati: “Mugore, nyemera. Igihe kizagera abantu babe batagisengera Imana Data, haba kuri uriya musozi haba n'i Yeruzalemu. 22Mwe musenga uwo mutazi, naho twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza kava mu Bayahudi. 23Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by'ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka. 24Imana ni Mwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu kuri bayobowe na Mwuka.”
25Umugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya, uwo bita Kristo agiye kuza. Naza azatubwira byose.”
26Yezu aramubwira ati: “Ni jye tuvugana.”
27Uwo mwanya abigishwa be baraza, batangazwa no gusanga aganira n'umugore. Nyamara ntihagira n'umwe umubaza ati: “Uramushakaho iki? Kuki muvugana?”
28Nuko umugore asiga ikibindi aho ajya mu mujyi, maze abwira abantu ati: 29“Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose! Aho ntiyaba ari we Kristo?” 30Basohoka mu mujyi bagana aho ari.
31Hagati aho abigishwa bari babwiye Yezu bati: “Mwigisha, akira ufungure.”
32Arabasubiza ati: “Mfite ibyokurya mutazi.”
33Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye icyo afungura?”
34Yezu arababwira ati: “Ifunguro ryanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. 35Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane, igihe cy'isarura kikaba kigeze? None rero reka mbabwire: nimwubure amaso murebe imirima. Dore imyaka imaze kwera itegereje gusarurwa. 36Umusaruzi arahembwa imbuto azirundarundire ubugingo buhoraho; bityo umubibyi#umubibyi: ahari ni Yohani Mubatiza wigishije muri Samariya. Reba 3.23. n'umusaruzi barishimira hamwe. 37Baca umugani w'ukuri ngo: ‘Habiba umwe hagasarura undi.’ 38Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi bararushye naho mwe mubonera inyungu mu miruho yabo.”
39Benshi mu Banyasamariya bo muri uwo mujyi bemera Yezu, bashingiye ku ijambo rya wa mugore wahamyaga ati: “Yambwiye ibyo nakoze byose.” 40Abanyasamariya ni ko kumusanga baramwinginga ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri.
41Nuko barushaho kumwemera ari benshi kubera ibyo yababwiye. 42Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.”
Yezu akiza umwana w'umutware
43Iyo minsi ibiri ishize, Yezu arahava ajya muri Galileya. 44Yari yarivugiye ko umuhanuzi atubahwa mu gihugu cy'iwabo. 45Nyamara ageze muri Galileya abaho bamwakira neza, kuko na bo bari baragiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, bakibonera ibyo yakozeyo byose.
46Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w'ibwami#umutware w'ibwami: ni uwakoreraga Umwami Herodi Antipa. wari ufite umwana w'umuhungu urwaye. 47Uwo mutware yumvise ko Yezu yavuye muri Yudeya akagera muri Galileya, aramusanga amusaba kumanuka ngo ajye i Kafarinawumu amukirize umwana wari ugiye gupfa. 48Yezu aramubwira ati: “Ntimuteze kunyemera mutabonye ibimenyetso n'ibitangaza.”
49Uwo mutware w'ibwami aramubwira ati: “Databuja, manuka uze iwanjye umwana wanjye atarapfa!”
50Yezu aramubwira ati: “Genda, umwana wawe arakize.”
Uwo mugabo yizera ijambo Yezu amubwiye aragenda. 51Akiri mu nzira ataha ahura n'abagaragu be, bamusanganiza inkuru y'uko umwana we yakize. 52Ababaza igihe yoroherewe maze baramusubiza bati: “Ejo isaa saba ni bwo umuriro yari afite wazimye.”
53Se w'uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n'abo mu rugo rwe bose.
54Icyo kiba icya kabiri mu bitangaza Yezu yakoze bimuranga, yagikoze avuye muri Yudeya ageze muri Galileya.

Currently Selected:

Yohani 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy