YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 10

10
Abayuda bīvutsa gukiranuka kw'Imana
1Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana ariko ritava mu bwenge, 3kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw'Imana, 4kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
5 # Lewi 18.5 Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.” 6#Guteg 30.12-14 Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo). 7“Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye). 8Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.” 9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa. 11#Yes 28.16 Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.” 12Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, 13#Yow 3.5 kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa.
14Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? 15#Yes 52.7 Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” 16#Yes 53.1 Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”
17Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo. 18#Zab 19.5 Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse
“Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose,
Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”
19 # Guteg 32.21 Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati
“Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga,
Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”
20 # Yes 65.1 Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati
“Nabonywe n'abatanshatse,
Neretswe abatambaririje.”
21 # Yes 65.2 Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukīra.”

Currently Selected:

Abaroma 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy