YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 11

11
Iby'abahamya babiri
1 # Ezek 40.3; Zek 2.5-6 Bampa urubingo rusa n'inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw'Imana n'igicaniro n'abasengeramo, 2#Luka 21.24 ariko urugo rw'urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n'abiri bawukandagira. 3Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
4 # Zek 4.3,11-14 Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n'ibitereko by'amatabaza bibiri, bihagarara imbere y'Umwami w'isi. 5Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa. 6#1 Abami 17.1; Kuva 7.17-19; 1 Sam 4.8 Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
7 # Dan 7.7,21; Ibyah 13.5-7; 17.8 Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce. 8#Yes 1.9-10 Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y'umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe. 9Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva. 10Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11 # Ezek 37.10 Iyo minsi itatu n'igice ishize, umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.#ababibonye: cyangwa, abababonye. 12#2 Abami 2.11 Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba. 13#Ibyah 6.12; 16.18 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.
14Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Impanda ya karindwi
15 # Kuva 15.18; Dan 2.44; 7.14,27 Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
16Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati 17“Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma. 18#Zab 2.5; 110.5; 115.13 Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”
19 # Ibyah 8.5; 16.18,21 Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'urubura rwinshi.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy