YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 4

4
Yesu ageragezwa na Satani
(Mar 1.12-13; Luka 4.1-13)
1 # Heb 2.18; 4.15 Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi, 2amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. 3Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
4 # Guteg 8.3 Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’ ”
5Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero 6#Zab 91.11-12 aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo
‘Izagutegekera abamarayika bayo,
Bakuramire mu maboko yabo,
Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”
7 # Guteg 6.16 Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
8Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo 9aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
10 # Guteg 6.13 Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”
11Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
Yesu yigishiriza i Kaperinawumu
(Mar 1.14-15; Luka 4.14-15)
12 # Mat 14.3; Mar 6.17; Luka 3.19-20 Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya. 13#Yoh 2.12 Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, 14ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
15 # Yes 8.23—9.1 “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali,
Hafi y'inyanja hakurya ya Yorodani,
N'i Galilaya y'abapagani,#abapagani: mu Rugiriki ni ukuvuga abanyamahanga, risobanurwa ngo, abatari Abayuda.
16Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi,
kandi abari bicaye mu gihugu cy'urupfu no mu gicucu cyarwo,
Bamurikirwa n'umucyo.”
17 # Mat 3.2 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Yesu atora abigishwa be ba mbere
(Mar 1.16-20; Luka 5.1-11; Yoh 1.35-42)
18Agenda iruhande rw'inyanja y'i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi. 19Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b'abantu.” 20Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
21Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara. 22Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.
23 # Mat 9.35; Mar 1.39 Yesu agenderera ab'i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi#amasinagogi ni amazu Abayuda bateraniramo basenga Imana, no kwiga ibyayo. yabo ababwira ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza n'indwara zose n'ubumuga bw'abantu. 24Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n'indembe barwaye indwara zitari zimwe, n'abatewe n'abadayimoni, n'abarwaye ibicuri n'ibirema arabakiza. 25Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n'i Dekapoli, n'i Yerusalemu n'i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

Currently Selected:

Matayo 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy