YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 25

25
Umugani w'abakobwa cumi
1 # Luka 12.35 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta, 4ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo. 5Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.
6“Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ 7Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. 8Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ 9Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ 10Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.
11 # Luka 13.25 “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ 12Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’
13“Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.
Umugani w'abagaragu bahawe italanto
(Luka 19.11-27)
14 # Luka 19.11-27 “Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, 15aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. 16Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. 17N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. 18Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja.
19“Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye. 20Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ 21Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’
22“N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ 23Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’
24“N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye 25ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’
26“Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, 27italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo? 28Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. 29#Mat 13.12; Mar 4.25; Luka 8.18 Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. 30#Mat 8.12; 22.13; Luka 13.28 N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’
Gucirwaho iteka
31 # Mat 16.27; 19.28 “Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe. 32Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk'uko umwungeri arobanura intama mu ihene, 33intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. 34Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi, 35kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, 36nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba.’
37“Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? 38Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? 39Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe tuza kugusūra?’ 40Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, ari jye mwabikoreye.’
41“Azabwira n'abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be, 42kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, 43nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y'imbohe ntimwansūra.’
44“Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’ 45Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’ 46#Dan 12.2 Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”

Currently Selected:

Matayo 25: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy