YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 1

1
Ibyerekeye ibigeragezo n'ibishuko
1 # Mat 13.55; Mar 6.3; Ibyak 15.13; Gal 1.19 Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya.
2Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, 3mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
5Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. 6Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk'umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n'umuyaga ushushubikanywa. 7Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana, 8kuko umuntu w'imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.
9Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe, 10#Yes 40.6-7 naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk'uburabyo bw'ibyatsi. 11Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw'ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose.
12Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. 13Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. 14Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka. 15Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.
16Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka. 18Yatubyarishije ijambo ry'ukuri nk'uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk'umuganura w'ibiremwa byayo.
Ibyo kutihutira kuvuga, n'amahirwe aterwa no kumvira
19Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, 20kuko uburakari bw'abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw'Imana. 21Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.
22Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, 23kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. 24Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. 25Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.
26Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ari ubusa. 27Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.

Currently Selected:

Yakobo 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy