YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 11

11
Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by'abizera nyakuri
1Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri. 2Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.
3 # Itang 1.1; Zab 33.6,9; Yoh 1.3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi#isi: cyangwa, ibihe. yaremwe n'ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.
4 # Itang 4.3-10 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.
5 # Itang 5.21-24 Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana, 6ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
7 # Itang 6.13-22 Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.
8 # Itang 12.1-5 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya. 9#Itang 35.27 Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe, 10kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.
11 # Itang 18.11-14; 21.2 Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa. 12#Itang 15.5; 22.17; 32.12 Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk'intumbi), akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanja utabarika.
13 # Itang 23.4; 1 Ngoma 29.15; Zab 39.13 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi. 14Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. 15Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. 16Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.
17 # Itang 22.1-14 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w'ikinege, 18#Itang 21.12 uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.” 19Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n'abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk'uzutse.
20 # Itang 27.27-29,39-40 Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y'ibizaba.
21 # Itang 47.31—48.20 Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry'inkoni ye.
22 # Itang 50.24-25; Kuva 13.19 Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw'Abisirayeli, agategeka iby'amagufwa ye.
23 # Kuva 2.2; 1.22 Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n'ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry'umwami.
24 # Kuva 2.10-12 Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa wa Farawo, 25ahubwo agahitamo kurengananywa n'ubwoko bw'Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by'ibyaha, 26kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.
27 # Kuva 2.15 Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'ureba Itaboneka. 28#Kuva 12.21-30 Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b'imfura atabakoraho.
29 # Kuva 14.21-31 Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk'abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.
30 # Yos 6.12-21 Kwizera ni ko kwatumye inkike z'amabuye z'i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi. 31#Yos 2.1-21; 6.22-25 Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n'abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.
32 # Abac 6.11—8.32; 4.6—5.31; 13.2—16.31; 11.1—12.7; 1 Sam 16.1—1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1—25.1 Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n'ibya Baraki, n'ibya Samusoni n'ibya Yefuta, n'ibya Dawidi n'ibya Samweli, n'iby'abahanuzi 33#Dan 6.1-27 baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y'intare 34#Dan 3.1-30 no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga. 35#1 Abami 17.17-24; 2 Abami 4.25-37 Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse.
Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. 36#1 Abami 22.26-27; 2 Ngoma 18.25-26; Yer 20.2; 37.15; 38.6 Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y'imbohe. 37#2 Ngoma 24.21 Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z'intama n'iz'ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi. 38Yemwe, n'isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.
39Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe 40kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

Currently Selected:

Abeheburayo 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy