YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 4

4
Ibyerekeye Kayini na Abeli
1Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.” 2Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama, Kayini aba umuhinzi. 3Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka. 4#Heb 11.4 Na Abeli azana ku buriza bw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, 5maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. 6Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? 7Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”#ni wowe . . . kubitegeka: cyangwa, ni wowe azifuza, nawe uzamutwara.
8 # Mat 23.35; Luka 11.51; 1 Yoh 3.12 Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.
9Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?”
Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”
10 # Heb 12.24 Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka. 11Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. 12Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n'inzererezi mu isi.”
13Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. 14Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”
15Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica.
Urubyaro rwa Kayini
16Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni.
17Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki. 18Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. 19Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila. 20Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w'abanyamahema baragira inka. 21Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge. 22Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma.
23Lameki abwira abagore be ati
“Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye,
Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,
Nishe umusore muhora kuntera imibyimba.
24 # Mat 18.22 Niba Kayini azahorerwa karindwi,
Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.”
Urubyaro rwa Seti
25Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” 26Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka.

Currently Selected:

Itangiriro 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy