YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohana 5

5
Ibyo kwizera Yesu n'amaherezo yabyo
1Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo. 2Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b'Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. 3#Yoh 14.15 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, 4kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, ni ukwizera kwacu. 5Ni nde unesha iby'isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana?
6Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n'amaraso na yo, 7kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.
8Ibihamya ni bitatu: umwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje. 9Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo. 10Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo. 11#Yoh 3.36 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. 12Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.
13Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho. 14Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka, 15kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye.
16Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira. 17Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.
18Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n'Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.
19Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bari mu Mubi.
20Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy'ukuri kandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.
21Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.#ibishushanyo bisengwa: cyangwa, ibigirwamana.

Currently Selected:

1 Yohana 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy