YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohana 2

2
1Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. 2Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.
Ibyo kwitondera amategeko
3Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. 4Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. 5Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we, 6kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk'uko yagendaga.
7 # Yoh 13.34 Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise. 8Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry'ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w'ukuri ukaba umaze kurasa.
9Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n'ubu. 10Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we, 11naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.
12Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw'izina rye. 13Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenye uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.
14Ndabandikiye ba se, kuko mwamenye uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry'Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.
15Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, 16kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiri ari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. 17Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.
Ibya Antikristo
18Bana bato, tugeze mu gihe cy'imperuka kandi nk'uko mwumvise yuko Antikristo#Antikristo ni umwanzi wa Kristo. azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye. 19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.
20Nyamara mwebweho mwasīzwe n'Uwera kandi muzi byose.#byose: cyangwa, bose. 21Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.
22Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo. 23Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.
24Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.
25Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho. 26Ibyo mbibandikiriye ababayobya, 27kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk'ukuri atari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.
28Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza. 29Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n'uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we.

Currently Selected:

1 Yohana 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy