YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 6

6
Gupfana na Kristo no kuzukana na we
1Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Mbese tugumye gukora ibyaha kugira ngo ubuntu Imana itugirira bugwire? 2Ibyo ntibikanavugwe! Ese ko twapfuye ku byerekeye ibyaha twashobora dute kugumya kubikora? 3Mbese muyobewe ko twese ababatirijwe kuba umwe na Kristo Yezu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe? 4Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk'uko na we yapfuye, kugira ngo nk'uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw'ikuzo ry'Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya.
5Koko rero ubwo twabaye umwe na we, dupfuye nk'uko yapfuye, tuzaba umwe na we na none tuzutse nk'uko yazutse. 6Tumenye neza ibi ngibi: umuntu twari we kera yabambanywe na Kristo ku musaraba, kugira ngo kamere yacu ikunda ibyaha itsembwe tureke rwose kuba mu buja bw'ibyaha, 7kuko uwapfuye aba atakigengwa n'ibyaha. 8Ubwo twapfanye na Kristo, twizeye kandi ko tuzabanaho na we. 9Tuzi neza ko Kristo yazutse mu bapfuye. Nuko rero ntagipfa, urupfu nta bubasha rukimufiteho. 10Ubwo yapfaga yapfuye rimwe ku bw'ibyaha, naho uko abaho ubu ngubu ariho ku bw'Imana. 11Namwe ni uko, mujye mwemera ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku bw'Imana mubikesha kuba muri Kristo Yezu.
12Nuko rero ibyaha ntibikaganze mu mibiri yanyu izapfa, ngo bitume mukurikiza ibyo irarikira. 13Ingingo z'imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by'ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n'ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibiyitunganiye. 14Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigengwa n'Amategeko, ahubwo mugengwa n'ubuntu Imana ibagirira.
Kugengwa n'ubutungane twahawe n'Imana
15Ibyo se ni ukuvuga iki? Mbese tujye dukora ibyaha kubera ko tutakigengwa n'Amategeko, tukaba tugengwa n'ubuntu Imana itugirira? Ibyo ntibikanavugwe! 16Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw'uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane. 17Dushimire Imana. Mwahoze mu buja bw'ibyaha, ariko none mwakurikije urugero rw'inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima. 18Imana yabakuye ku ngoyi y'ibyaha ibagira abagaragu b'ubutungane. 19Ibyo ndabibabwira ntanga ingero ku bisanzwe mu bantu, kubera intege nke zanyu. Nk'uko kera mwari mwaratanze ingingo z'imibiri yanyu kugira ngo zibe abaja b'ubwomanzi n'ibicumuro bibyara ibindi, na none abe ari ko muzitanga kugira ngo zibe abagaragu b'ubutungane bubageza ku buziranenge.
20Igihe mwari mu buja bw'ibyaha ntimwagengwaga n'ubutungane. 21Mbese ibyo mwakoraga kera byabamariye iki, ko ubu mugira n'isoni zo kubyibuka? Koko kandi ibyo bikorwa bigeza umuntu ku rupfu. 22Ariko none mwakuwe ku ngoyi y'ibyaha muba abagaragu b'Imana, bituma mugira ibikorwa bibaganisha ku buziranenge, amaherezo bikazabahesha ubugingo buhoraho. 23Ibihembo by'ibyaha ni urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho duherwa muri Kristo Yezu Umwami wacu.

Currently Selected:

Abanyaroma 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy