YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 5:12-19

Abanyaroma 5:12-19 BIR

Ibyaha byazanywe ku isi n'umuntu umwe ari we Adamu, kandi ni byo byazanye urupfu. Bityo urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. No mu gihe Imana yari itaratanga Amategeko ibyaha byahoze ku isi, icyakora ntawashoboraga kubihanirwa igihe nta mategeko ahari. Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n'igicumuro cya Adamu. Adamu ni ishusho y'uwagombaga kuza. Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n'impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy'umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw'Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n'impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda! Impano y'Imana kandi nta wayigereranya n'icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y'icyaha cy'umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y'Imana yatanzwe nyuma y'ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana. Koko rero igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye urupfu ruganza mu bantu, bitewe na wa muntu. Ni na ko rero abagiriwe ubuntu busesuye, bakagabirwa impano yo gutunganira Imana, bazarushaho kuganza mu bugingo buhoraho babikesha umuntu umwe ari we Yezu Kristo. Nuko rero nk'uko igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye bose baba abo gucirwa iteka, ni na ko umurimo utunganye wakozwe n'umuntu umwe uhesha bose ubutungane bubageza ku bugingo. Koko rero nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k'umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana.

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy