YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 4

4
Aburahamu w'intungane
1Twavuga iki se kuri Aburahamu umukurambere wacu? Mbese byamugendekeye bite? 2Niba yaragizwe intungane n'ibikorwa bye afite icyo yirata, ariko nta cyo yakwirata imbere y'Imana. 3Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Biravuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane.” 4Uwakoze umurimo igihembo ahabwa ntaba agiherewe ubuntu, ahubwo baba bamwishyuye ibyo yakoze. 5Naho udashingira ku byo akora, ahubwo akizera Imana igira abanyabyaha intungane, uwo nguwo ukwizera kwe kuzatuma abarwa nk'intungane. 6Ni uko Dawidi avuga ibyerekeye amahirwe y'umuntu Imana ibara nk'intungane, bidashingiye ku byo akora. Yaravuze ati:
7“Hahirwa abantu Imana yababariye ibicumuro,
ikabahanaguraho ibyaha byabo.
8Hahirwa umuntu Nyagasani atabaraho icyaha.”
9Mbese ayo mahirwe Dawidi avuga agenewe abantu bakebwe gusa, cyangwa agenewe n'abatakebwe? Nk'uko tumaze kuvuga, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana imubara nk'intungane. 10Ariko se byabaye ryari? Ese ni mbere cyangwa nyuma y'ugukebwa kwe? Si nyuma ahubwo ni mbere. 11Nyuma yaho Imana yahaye Aburahamu ikimenyetso cyo gukebwa. Kwari ukugaragaza ko yari yaramufashe nk'intungane imbere yayo, kubera ko yari yarayizeye atarakebwa. Bityo Aburahamu yabaye umubyeyi w'abizera Imana bose batakebwe, na yo ikababara nk'intungane. 12Ubusanzwe kandi ni umubyeyi w'abakebwe bidatewe n'uko bakebwe, ahubwo ari uko bakurikiza urugero rwo kwizera Imana sogokuruza Aburahamu yari afite atarakebwa.
Isezerano ry'Imana dukesha kuyizera
13Imana yasezeranyije Aburahamu ko we cyangwa urubyaro rwe bazahabwa isi ho umunani. Ntiyahawe iryo sezerano kubera ko yumviye Amategeko y'Imana, ahubwo ni ubutungane bwe buvuye ku kuyizera. 14Niba abakurikiza amategeko ari bo bonyine bahabwa umunani, ukwizera Imana nta cyo kwaba kukimaze kandi n'Isezerano ryayo ryaba ritaye agaciro. 15Koko Amategeko y'Imana akururira umuntu uburakari bwayo, ariko aho batazi amategeko nta waregwa ko atayumviye.
16None rero abizera Imana ni bo bahabwa umunani yabasezeranyije, kugira ngo babe bawuhawe ku buntu kandi ngo urubyaro rwose rwa Aburahamu rwemererwe kuwuhabwa. Urwo rubyaro ntirugizwe gusa n'abakurikiza Amategeko, rugizwe kandi n'abizera Imana kimwe n'uko Aburahamu yayizeraga. Ni we mukurambere wacu twese. 17Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nzaguha gukomokwaho n'amahanga menshi.” Ni umukurambere wacu imbere y'Imana yizeye ari yo Mana izura abapfuye, n'ibitariho ikabibeshaho. 18Aburahamu yizeye Imana bituma yiringira, kandi nta cyariho cyatera umuntu kwiringira. Bityo aba umukurambere w'amahanga menshi. Ni na ko Imana yari yaramubwiye iti “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” 19Yari amaze imyaka nk'ijana umubiri we umeze nk'uwapfuye na Sara akaba yari yaracuze, nyamara ntiyacogoye mu kwizera Imana. 20Ntabwo yigeze ashidikanya ibyo Imana yamusezeranyije, ahubwo yakomejwe no kuyizera kandi arayisingiza. 21Yemejwe rwose ko Imana ifite ububasha bwo gukora icyo yasezeranye. 22Ngiyo impamvu Imana yamubaze nk'intungane kubera ko yayizeye. 23Kandi si we wenyine Ibyanditswe bivugaho iri jambo ngo: “Imana yamubaze nk'intungane”, 24ahubwo natwe biratureba kuko Imana izatubara nk'intungane, kubera ko twizeye iyazuye Yezu Umwami wacu mu bapfuye. 25Yashyikirijwe abamwica azira ibyaha byacu, maze arazuka ngo tugirwe intungane imbere y'Imana.

Currently Selected:

Abanyaroma 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy