YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 25:31-46

Matayo 25:31-46 BIR

“Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk'uko umushumba avangura intama akazitandukanya n'ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso. Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.’ “Nuko izo ntungane zizamusubiza ziti: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje tukagufungurira, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa? Ni ryari twakubonye uri umushyitsi tukagucumbikira, cyangwa ubuze icyo wambara tukakwambika? Ni ryari twakubonye urwaye cyangwa uri imfungwa maze tukaza kugusura?’ Nuko Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mwakoreye umwe muri aba bavandimwe banjye boroheje, burya ari jye mwabikoreye.’ “Hanyuma Umwami azabwira ab'ibumoso bwe ati: ‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka wateguriwe Satani n'abamarayika be! Igihe nari nshonje ntimwamfunguriye, ngize inyota ntimwampa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi ntimwancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara ntimwanyambika, ndwaye ndi n'imfungwa ntimwansura.’ “Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’ “Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mutakoreye umwe muri aba boroheje, burya nanjye mutabinkoreye.’ Ubwo rero bazahita bajya mu gihano cy'iteka, naho za ntungane zijye mu bugingo buhoraho.”

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy