Nuko Yezu asezera kuri rubanda asubira imuhira. Abigishwa be bajya aho ari baramubwira bati: “Dusobanurire cya kigereranyo cy'urukungu rwabibwe mu murima.” Nuko arababwira ati: “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu, umurima abibamo ni isi. Imbuto nziza abiba ni abayoboka ubwami bw'ijuru, naho urukungu ni abayoboka Sekibi. Umwanzi warubibye ni Satani. Isarura ryo ni imperuka y'isi, naho abasaruzi ni abamarayika. Nk'uko barundarunda urukungu bakarutwika, ni ko bizamera ku mperuka y'isi. Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n'inkozi z'ibibi, babakure mu bwami bwe maze babarohe mu itanura ry'umuriro, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo. Ubwo abatunganiye Imana bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!
Share
Read Matayo 13
Save verses, read offline, watch teaching clips, and more!
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos