YouVersion Logo
Search Icon

Luka 16:19-31

Luka 16:19-31 BIR

“Habayeho umugabo w'umukungu wambaraga imyambaro myiza ihebuje y'ibitare n'iy'amabara, kandi iminsi yose agahora adamaraye. Hakaba n'umutindi witwaga Lazaro wari waramazwe n'ibisebe. Yahoraga aryamye ku irembo ry'uwo mukungu. Yifuzaga guhazwa n'utuvungukira tuva ku meza y'uwo mukungu. Byongeye kandi, imbwa na zo zarazaga zikarigata ibisebe bye. “Igihe kiza kugera uwo mutindi arapfa, maze abamarayika bamujyana aho Aburahamu ari, na we amwakira bya kibyeyi aramwiyegereza. Wa mukungu na we aza gupfa baramuhamba. Ageze ikuzimu arababara cyane, yubuye amaso abonera kure Aburahamu ari kumwe na Lazaro. Nuko arangurura ijwi ati: ‘Mubyeyi Aburahamu, mbabarira wohereze Lazaro akoze urutoki mu mazi, ambobereze ururimi kuko mbabazwa cyane n'uyu muriro.’ “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, ibuka ko wabonye ibyiza ukiriho, Lazaro we akabona ingorane. Ubu rero yageze hano arahumurizwa, naho wowe urababazwa. Uretse n'ibyo hagati yacu namwe hari imanga ndende, yashyiriweho gutanga imbere abari hano bashaka kujya aho, ikabuza n'abari aho kuza hano.’ Wa mukungu ni ko kuvuga ati: ‘Noneho mubyeyi, ndakwinginze rwose ohereza Lazaro iwacu, asangeyo abavandimwe banjye batanu, ababurire kugira ngo na bo batazaza kubabarizwa aha hantu.’ “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Abavandimwe bawe bafite Amategeko ya Musa n'ibyo abahanuzi banditse, nibite kuri ibyo ngibyo!’ Undi aravuga ati: ‘Ibyo ntibihagije mubyeyi Aburahamu! Ahubwo hagize uwapfuye uzuka akabasanga bazīhana.’ Aburahamu aramusubiza ati: ‘Nibatita ku Mategeko ya Musa no ku byo abahanuzi banditse, n'ubwo hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima.’ ”

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy