YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 25:14-30

Matayo 25:14-30 BYSB

“Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja. “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye. Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’ Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’ “N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’ “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye, italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo? Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi. Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy