Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda. Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.” Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka. Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri. Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera.”
Share
Read Yohana 3
Save verses, read offline, watch teaching clips, and more!
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos