1
Matayo 26:41
Bibiliya Ijambo ry'imana
Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w'umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”
Compare
Explore Matayo 26:41
2
Matayo 26:38
Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.”
Explore Matayo 26:38
3
Matayo 26:39
Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
Explore Matayo 26:39
4
Matayo 26:28
Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n'abayo, amenwe ku bw'abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.
Explore Matayo 26:28
5
Matayo 26:26
Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.”
Explore Matayo 26:26
6
Matayo 26:27
Afata n'igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese.
Explore Matayo 26:27
7
Matayo 26:40
Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe?
Explore Matayo 26:40
8
Matayo 26:29
Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”
Explore Matayo 26:29
9
Matayo 26:75
Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.
Explore Matayo 26:75
10
Matayo 26:46
Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.”
Explore Matayo 26:46
11
Matayo 26:52
Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota.
Explore Matayo 26:52
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos